spot_img

By’impanuka uyu mugabo yasanze miliyoni zirenga 100 kuri konti ye atungurwa nuko bamubwiye ko ari aye atari abizi.

- Advertisement -

Amahirwe burya aza mu buryo butandukanye uyu mugabo ubwo yabyukaga agasanga kuri konti ye hariho akayabo k’ibihumbi 122 by’amapawundi (arenga miliyoni 150 mu manyarwanda) nyamara yari aziko afiteho ipawundi rimwe gusa yatunguwe nuko bank yamubwiye ngo ayagumane ayakoreshe uko abyumva.

Uyu mugabo ukomoka mu burasirazuba bw’ubwongereza witwa Urslaan Khan yari yarafunguye konti muri yo kwizigamira ariko anafitemo indi konti isanzwe, umunsi yaje kohereza amapawundi 200 ayakuye ku kwizigamira ayohereza kuri konti ye isanzwe, byabanje kwanga arituriza kugeza ubwo asubiye kuri konti yokwizigamira akaza gusanga hariho akayabo k’ibihumbi 122,000 by’ipawundi, yaketse ko ari umukiliya wayayobeje byo kwibeshya gusa yaje gutungurwa no gusanga ayo mafaranga adafunze ahubwo ashobora kuyakoresha nawe.

- Advertisement -

Uyu mugabo ngo yakomeje amenyesha bank ibyabaye kugira ngo hatazagira n’umwita umujura ariko yatunguwe nuko bank yamubwiye ko ayo mafaranga yayakoresha ntakibazo, nyamara kugeza ako kanya abo bakozi ba bank bari batarabona ikosa ryabayeho, ahubwo baribonye ntacyo bakiramira kuko Khan yari yamaze gukuraho amafaranga, byabatwaye amasaha 24 kandi icyo n’igihe gihagije ngo Khan abe yamaze kohereza ayo mafaranga yose kuyindi konti ye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles