Byinshi tubona byanditse ku makarito ariko ntidusobanukirwe. Menya byinshi ku bimenyetso byakuyobeye.

Umunsi kuwundi mukazi kacu usanga dufungura amakarito, ariko kandi benshi muritwe usanga ayo makarito tuyafungura ntacyo twitayeho, rimwe na rimwe bikadutera ibihombo kandi byose biturutse ku kudasobanukirwa n’ibyanditseho mbere yo gufungura. Ikirahure kimenetse, imyambi ireba hejuru, ndetse n’ibindi utaruzi, tugiye kukwereka icyo bisobanura muriyi nkuru.

Utwambi tubiri tureba hajuru: iyo ikarito iteretse neza utu twambi tuba tureba hejuru, n’ukuvuga ko nubona tureba hasi uzamenyeko uyiteretse muburyo butari bwo. Utu twambi rero ubusanzwe nitwo bita “This side up” utu twambi tukwereka icyerecyezo ugomba guterekamo ikarito ndetse uko byagenda kose tugomba kureba hejuru ikarito waba uyitwaye cyangwa iteretse hasi. Ibi n’ukurinda umutekano w’ibiri mu ikarito kuko iyo tureba hasi cyangwa hirya biba bivuze ko ikiri mu ikarito gicuritse kandi gishobora kwangirika.

Umutaka uri mu mvura: nubona ikarito iriho umutaka n’ibitonyanga by’imvura nta kabuza uzamenye ko ibiri muriyo karito bizirana n’amazi. Iki kimenyetso ubusanzwe kitwa “keep dry” ntiwemerewe kubinyagiza cyangwa se ngo ubishyire aho bishobora guhura n’amazi. Ukwiye kugitereka ahantu humutse kubw’umutekano wibyo waguze.

Ibiganza bibiri bibumbatiye ikarito: mu cyongereza iki nicyo bita “handle with care” ngo gifate (giterure) witonze. Nubona ikarito iriho iki kimenyetso uzamenye ko ibirimo byangirika kuburyo bworoshye, bityo ko ugomba kubiterurana ubwitonzi.

Ikirahure kimenetseho: ntigitandukanye nicyo hejuru tumaze kubona, kuko iki nacyo gisobanura ko ibintu biri mu ikarito iriho iki kirahure, bimeneka kuburyo bworoshye. Amakarito arimo ibirahure, ibyuma by’ikoranabuhanga, ndetse n’ibindi bintu byoroshye kwangiza, byose biba biriho aka kamenyetso.

Umuntu uri guterura: kuriki kimenyetso bigoye kugisobanukirwa cyane, ariko nanone ujye ubanza witondere neza ikimenyetso ndetse usobanuze niba utabizi. Uyu muntu urimo guterura ikarito, ubona neza ko ku mugongo we hariho udukoni dutatu tumeze nk’utwerekana kuvunika. Icyo bivuze rero nuko ibintu biri muriyo karito bisaba umuntu urenze umwe kubiterura, byanaba ngombwa hakitabazwa imashini ziterura imizigo. Bashobora kubishyiraho kuko biremereye cyangwa bigaterwa n’imiterere y’ikiri mu karito ariko ukwiye kumenya ko ukeneye ubufasha mu kubiterura.

Nubwo tutabivuze byose muriyi nkuru, twizeye neza ko hari byinshi usobanukiwe. Ushobora kandi kuzasanga ibimenyetso birenze kimwe ku ikarito imwe, biba bivuze ko ibiri muriyo karito birebwa n’amabwiriza y’ibimenyetso byose twagusobauriye.

[kwamamaza]

Hari ibindi byakuyobeye ushaka kumenya watwandikira tukagufasha kubishakisha, tukazabikugezaho.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*