Byinshi utamenye ku nama y’abaminisitiri yabereye munsi y’amazi.

Mu mwaka wa 2009, Guverinoma yo mu kirwa cya Maldives yafashe umwanzuro ukomeye wo kwereka isi ko ikwiye kwita ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, maze aba bafata umwanzuro wo gukorera inama y’abaminisitiri ya mbere ku isi mu nsi y’amazi.

Abanyapolitiki bo muri iki kirwa cyo mu Nyanja y’ubuhinde, bakoze iki gikorwa bifashishije ibikoresho byo kogana berekeza iy’amazi byose ngo ari ugukangurira isi ko iri mubihe bidasanzwe by’ihindagurika ry’ikirere. Uwari uyoboye Maldives icyo gihe bwana Mohamed Nasheed, yavuze ko bafite ubwoba ko icyo kirwa cyabo gishobora kuzarengerwa n’amazi y’inyanja yiyongera umunsi kuwundi, byose biturutse ku ihindagurika ry’ikirere.

Iyi nama yabereye muri metero esheshatu munsi y’amazi, yamaze iminota igera kuri 30, ngo babikoze bagamije kwerekana ko niba ntagikozwe mu minsi iri imbere Maldives yazabaho gutyo ibikorwa byose bakajya babikorera munsi y’amazi. Abitabiriye iyi nama bavuganaga bifashishije ibimenyetso by’intoki ndetse bari bitwaje ibyo kwandikaho byihariye mu gihe cyo gufata imyanzuro no kuyisinya.

Mu myanzuro bafashe hafi ya yose yari yandikiwe akanama ka ONU gashinzwe iby’ihidagurika ry’ikirere, basaba ko hagira igikorwa. Bagize bati: “dukwiye kunga ubumwe, tukarwana urugamba rw’isi yose rwo guhangana n’izamuka ry’ubushyuhe bukabije. Ikirere kiri kwangirika kandi biri kubangamira umutekano n’uburenganzira bya buri wese utuye ku isi”.

Iyi nama ijya kuba perezida w’iki gihugu yari asanzwe ari umuhanga mu koga ariko abandi bayobozi byabasabye kubanza gufata amasomo yo koga mu byumweru byabanjirije iyo nama.

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA