Byinshi utaruzi kuri uyu mwana bivugwa ko aramutse ahuye n’amazi yahita apfa.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Danielle McCraven, akomoka mu mujyi wa Haughton muri leta ya Louisiana muri America. Uyu bivugwa ko aramutse agiye gukaraba mu mazi menshi, gukaraba mu rugo bisanzwe cyangwa se hakagira ikintu gituma bimusaba gukoza amazi ku mubiri we yahita apfa.

Ibi nukubera ko uyu afite uburwayi butuma umubiri we uzirana n’amazi busanzwe bwitwa “aquagenic urticarial” iyi ndwara iboneka gacye cyane ku isi, ndetse bivugwa ko abantu bayirwara atari benshi cyane kuko babarirwa mu ijana ku isi hose. Burigihe rero uyu mwana iyo abize ibyuya cyangwa akarira mbese bigatuma amatembabuzi akora ku mubiri we, ahura n’uburibwe bukomeye cyane.

Ibi rero byatumye uyu mwana areka bimwe mubyo yakundaga akiri na muto cyane birimo nk’umukino wo koga, ndetse byarenze n’aho uyu mwana yahagaritse no gukaraba bisanzwe murugo, kubera ko bimusigira uburibwe bukomeye cyane ndetse bikaba byanamushyira mu byago by’urupfu. Uyu ngo uburwayi bwe bwatangiye kugaragara ubwo yagiraga ibintu bimeze nko gupfuruta ku mubiri we, mu gihe cyose yabaga ahuye n’amazi.

Nyina w’uyu mwana kuri ubu ufite imyaka 39 avuga ko ari ububabare ndetse n’agahinda gakomeye ku mwana we, avuga ko kandi yibaza kenshi uko umwana we amerewe mu mitekerereze, kubera ko ngo ari ubuzima bukomeye ku mwana nkuwo. Uyu mwana ngo yakuze akunda koga cyane ndetse yagize agahinda gakomeye abonye ko atagishoboye gusubira koga hamwe n’abandi.

Uyu mwana ngo umubiri we uzirana n’amazi ayariyo yose pfa kuba ari amazi. Byagezaho batekereza ko bajya bifashisha ibiyobyabwenge mugihe baba bagiye kumukarabya gusa babona nabyo byazamwicira ubuzima. Kuri ubu uyu mwana bisaba kumucungira hafi bikomeye kuburyo ntakintu na kimwe kigomba kumugeza amazi ku mubiri bityo akaba yahava abura ubuzima.

[kwamamaza]

Wumva uhuye niyi ndwara wabyitwaramo ute?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*