Ni inkuru bamwe bashobora kumva bakagira ngo ni amashyengo y’abanyamakuru cyangwa se abandi bakagira ngo ni ukwishakira abasomyi, nyamara siko biri ahubwo iyi nkuru ni iyanyayo. Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kumvikana amakuru adasanzwe ndetse ateye urujijo avuga ko igihugu cya Suede (Sweden) cyamaze kugira imibonano mpuzabitsina umukino nk’indi yose.
Sibyo gusa kuko bagiye no gutangira gushyiraho amarushanwa nkuko abantu barushanwa no mu yindi mikino. Amakuru avuga ko uyu mukino mushya uzakorwa mu buryo bwihariye kuko buri cyiciro kizajya kimara amasaha atandatu kandi buri munsi, aha hazajya haba hari uburyo abantu batora ndetse hazajya haba hari nabantu bari gukora imibonano mpuzabitsina kuburyo abazajya bagira amajwi menshi aribo bazajya batsinda irushanwa.
Aya makuru akimara gusohoka abantu benshi bacukumbura bashatse kumenya ibyayo, maze bashakisha amakuru karahava, bamwe bemeza ko koko aya marushanwa yashyizwe mu nteguro ariko nyuma gato ahagana mu kwezi kwa kane zimwe mu nzego z’ubutegetsi zikaza kubyanga.
Bivugwa ko icyo gihe ishyirahamwe rishya ry’umukino wo gusambana ngo ryagiye kwiyandikisha ku butegetsi bushinzwe siporo ndetse iryo shyirahamwe rikaba ryari rihagarariwe na Dragan Bractic gusa ngo baje kumutera utwatsi.
Icyo gihe kandi ngo byari byateguwe ko iryo rushanwa ritagomba kubera muri Suede gusa ahubwo hari guhita hategurwa irushanwa ryagombaga gutangira kuwa 08 Kamena 2023 rigahuza ibihugu by’uburayi byose, iyo riba ngo ryari kumara ibyumweru bitandatu. Abitabiriye irushanwa ngo kujya bakora imibonano mpuzabitsina imara guhera ku minota 45 byibuza kuzamura ukageza ku isaha cyangwa kurengaho bitewe n’ubushobozi bw’abakina, ibi kandi ngo bari kubikora buri munsi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.
Kugira ngo utsinde irushanwa ngo amatora yagombaga gushingira ku bintu binyuranye birimo, udushya abakora imibonano bihariye, ubumenyi budasanzwe berekanye mu mibonano, ndetse n’umwanya bashobora kumara mu mibonano. Gusa iyi ngingo benshi bayivuzeho bamwe bayamaganira kure, ariko kandi ngo ntamurozi wabuze umukarabya hari nababikunze ndetse basaba ko uwo mukino washyirwaho vuba.
Ese wowe ubibona ute?