spot_img

CHINA: Nta mukozi wa leta uwo ariwe wese wemerewe gukoresha iPhone.

- Advertisement -

Leta y’Ubushinwa yategetse buri mukozi wese wa leta ko nta numwe wemerewe kongera gukoresha telephone z’abanyamerika zizwi nka iPhone ndetse n’izindi telephone izarizo zose zakorewe hanze y’Ubushinwa. Aya makuru dukesha Wall Street Journal avuga ko ari ibwirizwa ryatanzwe mu cyumweru gishize ndetse buri mukozi wese wa leta akaba yaragiye abimenyeshwa n’umukuriye.

Kuri iyi nshuro ntibizwi neza abagezweho nuyu mwanzuro, gusa bisanzwe bimenyerewe ko abayobozi mu butegetsi bwo hejuru bo bamaze imyaka myinshi batemerewe gukoresha telephone zakorewe hanze y’Ubushinwa cyane cyane ariko iPhone.

- Advertisement -

Uyu mwanzuro ariko wo uje nyuma yaho Amerika itangije intambara ikomeye k’Ubushinwa ndetse zimwe muri kompanyi z’amashinwa zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga zigahagarikwa muri Amerika. Ibyo rero byatumye Ubushinwa nabwo bureba uko bwakwikorera buri kintu cyose bwakeneraga kivuye muri Amerika n’inshuti zayo ariko kandi nabo batangira kugaba ibitero ku nganda za Amerika.

Nyamara uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye ku ruganda rwa Apple rukora iPhone, biturutse ku kuba Ubushinwa ari isoko rikaze rya iPhone, nkubu bivugwa ko ibigera kuri 20% by’ibyo Apple icuruza ku isi, bijya m’Ubushinwa. Muri 2022 gusa kimwe cya gatanu cya telephone za iPhone cyacurujwe m’Ubushinwa. Guhagarika gukoresha izi telephone mu bakomeye rero bishobora no kwadukira abaturage basanzwe bityo bigatuma iPhone itakaza isoko rikomeye ku isi.

- Advertisement -

Icyakora uku gukumira ntikuri m’Ubushinwa gusa kuko no muri Amerika ubu cyane cyane muri leta ya New York nta mukozi wa leta wemerewe gutunga porogaramu ya TikTok ikomoka m’Ubushinwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles