spot_img

Cristiano Ronaldo washakaga kujya muri Arsenal, yemeza ko iyo imugira bari gutwara igikombe.

- Advertisement -

Cristiano Ronaldo yirukanywe na Manchester United mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, icyo gihe yahise aba umukinnyi udafite ikipe (free agent) nkuko benshi babizi. Amakuru anyuranye yagendaga amwerekeza mu makipe anyuranye yaba mu burayi ndetse no mu zindi shampiona zinyuranye ku isi ariko byaje kurangira yerekeje muri Arabia Saudite aho yasinye amasezerano akubiyemo amafaranga menshi kurusha undi mukinnyi wese ukina umupira w’amaguru ku isi.

Bivugwa ko rero akimara gusezererwa na Manchester united Cristiano yari afite akantu ko gushaka kwerekeza muri Arsenal nkuko byatangajwe n’umunyamakuru Piers Morgan inshuti ya hafi ya Cristiano. Morgan avuga ko iyo Arsenal itinyuka ikegera uyu mukinnyi w’imyaka 38 kuri ubu, yari guhita yerekeza Emirates stadium akajya gukinira iyi kipe yi Londres. Morgan yakomeje avuga ko iyo arsenal ishobora gusinyisha Cristiano yashoboraga kuba yaratwaye igikombe cya shampiona y’ubwongereza kuri ubu kiri kwerekeza mu maboko ya Manchester city.

- Advertisement -

    Arsenal kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Manchester City, ariko twabibutsa ko yabaye ku mwanya wa mbere kuva mu kwezi kwa munani ubwo shampiona yatangiraga, ariko uyu mwanya yaje kuwutakaza mu kwezi kwa kane, habura ukwezi kumwe gusa ngo shampiyona irangire. Kubwa piers Morgan rero avuga ko umuntu umwe wari gutuma Arsenal yegukana igikombe ari Cristiano Ronaldo ariko bakaba barananiwe kumvikana nawe kugeza ubwo yigiriye muri Arabia Saudite.

    - Advertisement -

    Related Articles

    - Advertisement -spot_img

    Latest Articles