Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Portugal aherutse kwirukanwa na Manchester united nyuma y’igihe kinini atumvikana na bamwe mu bayobozi ba Manchester united ndetse n’umutoza we eric ten hag. Ibintu ariko byaje kuba bibi kurushaho ubwo Cristiano Ronaldo yatangaga ikiganiro kitavuzweho rumwe kikaza gutuma yirukanwa igitaraganya.
Kuri ubu rero biravugwa ko Cristiano Ronaldo yamaze kumvikana n’ikipe nshya imwifuza. Uyu mugabo ngo yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-nasser yo muri Arabian Saudite. Mu myaka ibiri n’igice azamara muriyi kipe uyu azajya yinjiza miliyoni 172 buri mwaka bivuze ko aya masezerano azarangira Ronaldo yujuje imyaka 40 ndetse akazaba ariwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi.
Abamwegereye bavuga ko kugeza ubu nta kintu na kimwe arasinyana niyi kipe kuko umutima we wose awerekeje ku ikipe y’igihugu ya Portugal iri gukina igikombe cy’isi muri Qatar. Icyakora amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espanye ashimangira ko bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya gusa ariko bikazakorwa nyuma y’igikombe cy’isi. mu mpeshyi ishize, Ronaldo yakoze ibishoboka byose ngo asohoke muri manches3ter united kuko yifuzaga gukina Champions League ariko ntibyamukundira.
Icyo gihe bivugwa ko yanze kujya mu ikipe yamushakaga muri Saudi Arabia kuko yifuzaga kuguma iburayi, ariko kugeza ubu nyuma yo kubona ko nta kipe imukeneye iburayi yayamanitse yemera kujya aho yari yanze kujya kuva na mbere.