Diamond yasobanuye uko gukorana indirimbo na Davido byamukenesheje hafi yo kuva mu muziki.

Uyu muririmbyi wo muri Tanzania umaze kwamamara muri Africa ariwe Diamond Platnumz yashyize yerura uburyo akimara gukorana indirimbo ya mbere na Davido wo muri Nigeria byamushyize mubukene bukabije kugeza ubwo yari agiye kubura nuko yishyura imyenda.

Mu kiganiro yagiranye na Nairobi News, yavuze ko ubwo yasabaga Davido ko basubiranamo indirimbo ya “Number One” muri 2014, yaguye mubukene atigeze atekerezaho na rimwe. Uyu musore nubwo yari amaze kumenyekana mu karere ka Africa y’uburasirazuba yavuze ko uwo mushinga yawukoze agamije no gufatisha isoko ryo mu burengerazuba bwa Africa, igice kizwiho kugira abaturage benshi cyane.

Avuga ko ubwo yasohoraga indirimbo y’umwimerere ya Number One muri 2013, Davido yari yaramaze gufatisha bikomeye ku mugabane wa Africa. Diamond ati: “nkora amashusho y’indirimbo ya mbere byampagaze amadorali ibihumbi bitatu.

Icyantangaje kurushaho nuko muri 2013 ubwo nakoraga amashusho ya Number One igiciro nari menyereye cyikubye inshuro icumi kigera ku madorali ibihumbi 30, kuko byansabye gutegera indege abakozi ba Ogopa DJs studio tujya muri afurika y’epfo gufata amashusho”
Yakomeje agira ati: “nubwo byampenze ariko byamapaye umusaruro, wampaye imbaraga zo kwegera Davido nkamusaba ko twakorana Remix ya Number One.

Yavuze ko Davido akimara kumwemerera byasabye ko yaka inguzanyo muri Bank kugira ngo abashe gutegera abazamufasha bose mur Nigeria. Yagize ati: “byansabye kwaka inguzanyo muri banki zo muri Tanzania kugira ngo mbashe gutunganya amashusho mu gihugu cya Nigeria kuko nagombaga kujyana n’itsinda ryanjye ryose” icyakora avuga ko nubwo byamugoye atigeze abyicuza kuko gukorana na Davido byatumye afata amasoko menshi atandukanye bigera naho ashinga inzu ye itunganya imiziki “WASAFI”

[kwamamaza]

Kugeza ubu asa nuyoboye muri Africa kuko nuwa mbere mubakurikirwa cyane kuri youtube kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni anye (4.83M Subscribers), ndetse kugeza ubu akaba ari nawe ufite indirimbo imaze kurebwa cyane kurusha abandi muri Africa.

VIDEO WAREBA