spot_img

Dore amabanga udakwiye kubwira umugore wawe niyo waba umukunda bingana iki. 

- Advertisement -

Burya gushinga urugo ni ibintu byiza cyane, ariko bikarushaho iyo ubana nuwo mukundana by’ukuri. Umugore ufite umugabo aba yifuza gukundwakazwa cyane ndetse n’umugabo ufite umugore akifuza kubahwa. Niba rero ufite umugore ukaba uri gusoma ibi cyangwa ukaba utaramuzana ariko ubiteganya iyi ngingo ukwiye kuyitaho cyane kuko izagufasha m’ubuzima bwawe bwose.

Kuriyi nshuro tugiye kurebera hamwe ibintu umugabo uwariwe wese adakwiye kubwira umugore atitaye ku rukundo amukunda. Ibi nukubera ko umubwiye ibi bintu tugiye kubereka bishobora kubasenyera burundu.

- Advertisement -
  • Ntuzigere wereka umugore wawe umukobwa mwahoze mukundana (ex-girlfriend): ibi nuramuka ubikoze uzamenye ko wikozeho bikomeye, mu gihe gito ushobora kwisenyera mu buryo utigeze utekereza. Abagore burya akenshi bashyuha mu mutwe vuba ndetse birabagora kwakira ibintu nkibyo, ku bagabo bishobora kuborohera ndetse ntibinabagireho ingaruka cyane nk’abagore. Icyakora ushobora kumubwira ko haruwo mwahoze mukundana ariko byarangiye gusa ntuzigere umumwereka.

 

  • Ntuzigere ubwira umugore wawe umubare w’abagore/abakobwa mwaryamanye: kwibeshya gato ukabwira umugore wawe uti naryamanye n’abakobwa aba naba, bishobora kugusenyera ako kanya. Kubwira umugore wawe abagore bose mwaryamanye biramugora cyane kubyakira kuko ahita yiyumva nkaho we ari umwanda kuri wowe kuko aba yumva neza ko urukundo rwashize ndetse we utamukunda.

 

- Advertisement -
  • Singombwa kubwira umugore wawe ama konti yose y’amafaranga: bamwe bashobora kumva ko hano ari ukurengera, nyamara siko biri. Impamvu aya makuru atari byiza kuyaha umugore wawe, nuko uba utazi icyo iminsi ihatse, iyo byakomeye cyangwa hakabaho kutumvikana hagati yanyu umugore afata imyanzuro yihuse cyane kandi ihubutse kurusha wowe mugabo. Akabazo gato hagati yanyu gashobora gutuma usigarira aho nta faranga na rimwe ufite utitonze. Cyane cyane iyo mukibana ushobora gufungura konti imwe muhuriyeho ariko ukwiye kugira nizindi kuruhande, icyakora mu gihe mumaranye imyaka myinshi burya ushatse wazimwereka zose.

 

  • Ntuzamubwire ko akwiye kugabanya ibiro: hari igihe ubona umugore wawe atangiye kubyibuha cyane ndetse ibiro bikamubana byinshi. Ntuzihutire kumubwira ngo wagabanyije ibiro, ahubwo nk’umugabo uzi ubwenge uzabanze umenye ibituma umuntu atakaza ibiro maze ujye ubimukoresha atazi impamvu ushobora kumujyana muri sports, kenshi kubwira ikintu umugore niyo cyaba ari ukuri hari igihe acyumva nabi cyangwa ntacyakire uko wabikekaga, bisaba gukoresha ubwenge bwinshi.

 

  • Ntukabwire umugore wawe amabanga y’umuryango ukomokamo: ibyerekeranye n’umuryango wawe bigomba kuguma kuri wowe n’umuryango wawe gusa. Uri umugabo w’umugore ariko nanone harigihe usanga uri n’umukuru w’umuryango, ugomba kurinda iyo miryango ibiri rero kandi buri gice kikaguma mu mibereho yacyo yihariye.

Reka tukwibutse ko kutabwira umugore wawe aya mabanga ntibiba bivuze ko utamukunda, ahubwo biba ari inzira nziza yo kurinda no gusigasira urukundo rwanyu, kuko aya mabanga uyamubwiye ushobora kumuvanga urukundo rwanyu rukarangirira aho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles