Dore byinshi ku mugabo ufite izuru rinini ku isi, Kuugeza naho izuru rye riruta urutoki rw’umuntu muzima.

Waba warigeze utekereza uko byamera usanze hari igice cy’umubiri wawe ufite gishobora  kwandika amateka ku isi? Wowe ushobora kumva ari ibintu bisanzwe, gusa ariko ku bandi bishobora kuba ibintu bidasanzwe.

umugabo ukomoka muri Turukiya yamenye ko igice kinini cy’umubiri we gitandukanye cyane n’iby’abandi kandi gishobora no kuba kirekire kuruta iby’abandi bantu benshi.

Uyu mugabo wo muri Turukiya witwa Mehmet Özyürek afite izuru rinini kurusha abandi batuye isi, kandi ikindi ni umuntu muzima ntaburwayi afite bw’izuru.

Umusaza wimyaka 71 afite umugereka w’izuru utangaje. Nibyo, hashobora kubaho abandi hanze bafite izuru rirerire, ariko ntabwo bigeze bamenyekana muri Guinness World Records, kandi rwose ntibigeze biboneka ngo bapimwe izuru kuri TV kugirango abantu bose babirebe.

Uyu mugabo yagiye kuri televiziyo yo mu Butaliyani yitwa Lo Show Dei Record, abahanga bapimye izuru rye basanga rifite santimetero 8.8.

Nkuko izuru ari kimwe mu bice bike by’umubiri hamwe n’amatwi bikomeza gukura uko tugenda dukura, hari amahirwe menshi y’uko hari undi muntu uzaza agakuraho agahigo ku wo mugabo kamaze imyaka 11.

Ndetse rwose afite izuru rirerire ryanditse ku muntu muzima ucyiriho atari inkuru zahimbwe, kandi ashobora kuba adafite izuru rirerire mumateka.

[kwamamaza]

Habayeho abantu benshi bafite amazuru maremare kandi byibura babayeho mbere y’uko we abaho.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*