spot_img

Dore byinshi utamenye ku kirwa kiyoborwa n’inzoka.

- Advertisement -

Iki kirwa kitwa Snake Island (mu Kinyarwanda cyiza ni “ikirwa cy’inzoka) mu by’ukuri ukimara kumva izina ryaho ushobora kugira ngo ni izina gusa, ariko nyamara izina rijyana n’imiterere y’aka gace kayobeye benshi.

Isi dutuye igizwe n’ibirwa byinshi cyane, ahusanga abantu babisura bakongera bakitahira mu bihe byose by’umwaka. Icyakora hari ikindi kirwa kimwe ku isi, gituwe n’inzoka gusa ndetse nta muntu ushobora kuhakandagira. Iki kirwa kitwa “Snake Island” benshi banakizi ku izina rya “Ilha da Qaimada Graden”. Iki kirwa giherereye muri Brazil, ubusanzwe giteye amabengeza kuburyo buri wese yakwifuza kujyayo, ni agace gato cyane kuko kagizwe na hegitare 43 gusa.

- Advertisement -

Iki kirwa kandi kizwiho kugira ibidukikiije byinshi cyane kandi bihora bitoshye ahanini bitewe nuko ntabikorwa bya muntu bihakorerwa, kigizwe n’imisozi miremire kandi kuburyo uharebye wese haba habereye ijisho rye.

- Advertisement -

Wakwibaza uti ese agashya kabarizwa aha ni akahe?

Agashya kahaboneka kurusha ibindi byose nuko haboneka ubwoko bw’inzoka zitaboneka ahandi ku isi. Uretse ibyo kandi iki kirwa kinafatwa nk’agace ka mbere ku isi gatuwemo n’inzoka zinkazi cyane. Ababizi neza bemeza ko bisa n’ibidashoboka ko umuntu yajyayo akagaruka ari muzima.

Icyakora igisirikare gisanzwe kirwanira mumazi muri Brazil, nibo bantu bonyine bemerewe kujya kuricyo kirwa. Gusa bitewe nuko umunsi kuwundi inzoka zo kuricyo kirwa zigenda, nta wundi muntu wemerewe kujyayo.

Mu nzoka zibarizwa aha usangayo nizishobora kuguruka twe tumenyereye nk’impiri, ubumara bw’izi nzoka nibubi cyane ngo kuko bushobora no gushongesha umubiri w’umuntu. Ngira ngo wahita wumva ububi bw’aka gace. Aka gace kagira ubwoko bwinshi bw’inzoka butaboneka ahandi ku isi kandi hakiyongera nizisanzwe ziba n’ahandi.

Icyakora nubwo ntamuntu wemerewe kujyayo, bitewe nibyago bihari, ariko burya abantu biragoranye ko wabumvisha bagatuza. Bitewe nuko zimwe murizi nzoka usanga zishakishwa ku isi ndetse zigurwa amafaranga menshi, ba rushimusi ntibabura kwigabiza ako gace bagiye gushimuta zimwe mu zihenze cyane.

ku bibaza uko abantu bamenya ubwoko bw’inzoka buhari kandi ntawuhakandagira, nagira ngo mbabwire ko amashusho yaho menshi afatwa hakoreshejwe indege ndetse n’ibyogajuru. Bitewe kandi ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ubu hasigaye hanakoreshwa indege zitagira abapolite zizwi nka Drone.

Ese wowe wumva ubishoboye wanyarukira kuriki kirwa?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles