Dore hamwe muhantu wajya hagatuma utekereza uburyo bwo gukira byoroshye

Ni kenshi abantu bashaka gukira bibaza ahantu bajya bakabona ibitekerezo bishya kandi bibafasha gutekereza neza mu buzima bwabo no gutera imbere.

Ntugire impungenge, ubwonko bwawe buzatekereza neza mu gihe usuye ahantu hakurikira twaguteguriye.

1. Mu bwiherero.

Ni byiza cyane kujya mu bwiherero mu gihe wumva ushaka gutekereza neza, igihe uzaba wicaye ku musarani uzumva ituje kandi wumve ko ari ko kanya keza ufite ko gutekereza.

2. Mu bwogero.

Igihe uzaba uri kwiyuhagirira mu bwogero, cya gihe amazi azaba ari kumanuka ku mutwe wawe ibitekerezo nabyo bizatangira gutemba nkamavuta. Ubwo ahazaba hasigaye ni ahawe kugira ngo utekereze ibyaguteza imbere.

3. Ku isoko.

Fata akanya kawe utemberere mu isoko nta kintu ugiye kugura ahubwo ari ugutembera gusa. Uzanyura ku bacuruzi bagiye batandukanye, yewe uzahura n’abaguzi icyo gihe ugomba gutekereza byagutse ugendeye kubyo uri kubona muri iryo soko wasuye. Uzahava ubonye ubumenyi buhambaye kandi buzagufasha mu buzima bwawe buri imbere.

4. Mu nzira.

Menya neza ko ufite ikaramu n’urupapuro, fata urugendo rw’amaguru utembera ureba ibigize inzira uri kugenda unyuramo, aha ho bizagusaba kwitegereza ufungure ubwonko bwawe utekereze kure. Ibyo uzakura aho bizaba byanditse kandi buzagufasha gutegura no gushyira mu bikorwa ibitekerezo wakuye aho mu mu nzira.

5. Mu ishyamba.

Niba ibindi byose wakoze byanze, ntago ibiri kamere byo bishobora kwanga. Tegura urugendo rwawe neza, fata akanya ujye mu ishyamba ahantu hatuje kandi genda ufite matela mu gihe wumva ushobora gukenera kurara yo. Ukihagera uzicare hamwe utuze utangire wagure ibitekerezo byawe kandi wibande ku kintu cya tumye werekeza ahongaho.

6. Mu nzozi zawe

Funga amaso yawe mu gihe uryamye kandi uryame ureba hejuru ibyo bita ‘kugarama’. Ibitekerezo bizisukirana igihe uzaba uri mu nzozi. Ikibazo uzaba usigaranye ni kimwe, abantu benshi ntago bakunda kwibuka inzozi barose? Yego, rero wowe utegetswe kwibuka inzozi zose waraye unyuzemo. Ibyo bizagusaba gutekereza neza.

7. Ibitekerezo by’abandi bantu.

Ugomba kugerageza kumva no gutega amatwi ibitekerezo by’abandi bantu kuko buzagufasha kandi nawe bikaguha ububasha bwo gutekereza icyo wakora, ikindi kandi bigufasha kumenya intege nye za muntu.

8. Imbuga nkoranyambaga.

Urabona hari porogaramu za mudasobwa zigiye zindandukanye hari izitanga ibyagufasha mu mitekerereze yawe, izo nizo ugomba kwitaho, kuko uzahuriraho n’abandi bantu benshi bari impande zose z’isi, bazaguha icyo ubwonko bwawe bucyeneye kugira ngo ubashe gutekereza neza.

[kwamamaza]

Ukurikije aho hantu tumaze ku kubwira ni he wumva wowe wajya ugatekereza neza.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*