spot_img

Dore ibihugu aho umugore yemererwa n’amategeko gushaka abagabo barenze umwe

- Advertisement -

Ubusanzwe mu bihugu byinshi usanga umugabo afite abagore benshi kuburyo hari nushobora gutunga abagore icumi cyangwa barenga. Icyakora mu Rwanda ntabwo byemewe n’amategeko ko umuntu umwe ashobora gusezerana n’abagore cyangwa n’abagabo benshi. Ibi bivuze ko mu mategeko umugabo yemererwa umugore umwe ndetse no ku mugore bikaba uko. Ariko rero, si kenshi twumva umugore ushobora kubana n’abagabo barenze umwe.

Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka bimwe mu bihugu byemerera abagore kuba bashyingirwa abagabo barenze umwe ibi nibyo bita Polyandry mu ndimi z’amahanga. Ni urutonde dukesha urubuga BRITANICA.

- Advertisement -
India

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu byemerera abagore baho gushakana n’abagabo barenze umwe. Mu bice byo mu majyaruguru y’iki gihugu byitwa Paharis, ndetse n’ahandi hitwa Kinnaur na Kimachal bemera neza ko umugore ashobora gushakana n’abagabo barenze umwe kandi bikaba ntakibazo gihari.

Kenya

Muu mwaka wa 2013 mu gihugu cya Kenya habaye agashya aho abagabo babiri bemeye gushyingiranwa n’umugore umwe bose bari barakunze kakahava. Amategeko ya Kenya ntabwo abuza abagore gushyingirwa n’abagabo benshi mu buryo bwatuye, icyakora nanone amategeko ntabwo yemera kubashyingira bivuze ko abahisemo kubana muri ubu buryo bibanira mu buryo butemewe.

- Advertisement -
China

M’Ubushinwa ho biratandukanye cyane, mu gace ka Tibet hano ho bemera ko abasore bava inda imwe bashobora gushaka umugore umwe. Ibi babikora kubera ko ngo baba bashaka ko umwana agomba kugira se urenze umwe. Ibi rero bituma iyo aba bavandimwe bashatse umugore umwe, ngo baba banamufiteho uburenganzira bungana, bityo n’umwana uzavuka bakamwitaho mu buryo bungana hatitawe ku wateye inda. Ibi kandi ngo bifasha imiryango ikennye kuko bituma badacagaguramo amasambu ngo baratanga iminani bitewe nuko iyo abo bavandimwe bashatse umugore umwe ari babiri, baguma hamwe ndetse bagakorera hamwe.

Nepal

Muri iki gihugu ho, amategeko yaciye abagore guharika mu 1963, gusa hari abaturage bo muriki gihugu banze kuva kuri uyu muco kugeza nubu bakaba bemera ko umugore ashobora gushaka abagabo benshi. Mu duce twa Humla, Dolpa, ndetse na Kosi usanga baha agaciro umuco wabo kurusha amategeko y’igihugu. Muri utwo duce rero usanga hari imiryango igizwe n’abagore bashakanye n’abagabo benshi gusa.

Ese wowe wumva abagore bakwemererwa gushakana n’abagabo benshi?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles