Dore ibihugu byazahajwe na SIDA kurusha ibindi ku isi.

Agakoko gatera Sida ni imwe mu ndwara zirambye ku mubumbe w’isi dutuye, iki cyorezo kiri muri bicye byabashije kugera muri buri gihugu kigize isi. Gusa nubwo iki kimaze guhitana abarenga miliyoni 25 mu myaka isaga 40 kimaze kuri ubu ntikigikanganye ndetse nticyica cyane kuko nubwo sida itavurwa ngo ikire burundu ariko hajeho uburyo bwo kuyica intege kuburyo uwayanduye abana nayo imyaka myinshi cyane ndetse ntanicyo bimutwaye.

Kuriyi nshuro rero turi bwibande ku bihugu bifite imibare myinshi y’abanduye ndetse banarwaye sida kurusha ibindi ku isi. Gusa urwo rutonde nubwo rureba kubihugu byose ku isi, nkuko bisanzwe igice cya afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara nicya mbere mubyazahajwe cyane. Igihugu nka eSwatini yahoze yitwa Swaziland Botswana na Lesotho ni bimwe mu bihugu biyoboye ibindi mu kugira abarwayi benshi ba sida.

Nko muri eSwatini byageze kure cyane kuko igihe kimwe abarwayi ba sida muricyo gihugu bigeze kungana na 27% bw’abaturage bose bicyo gihugu. Bivuze ko byibuze mubantu 10 habaga harimo 3 barwaye sida.

Icyakora mu bihugu nka Zimbabwe byigeze kugira umubare munini ariko nyuma biza kugabanuka muburyo bugaragara. Kugira ngo wandure aka gakoko nuko amaraso y’umuntu agira aho ahurira nayumuntu wanduye, cyangwa se amatembabuzi yuwo muntu, iyo agakoko kakugezemo gatangira kwangiza ubwirinzi bw’umubiri wawe bityo bigasigara byoroshye ko urwara nizindi ndwara.

Gusa nubwo abandura bashya bagenda biyongera buri munsi, abahitanwa na sida nabo bagenda bagabanuka ugereranyije nuko byahoze, ibi nukubera ko haje imiti igabanya ubukana bigatuma uwanduye sida abaho mu buzima busanzwe ndetse akabaho imyaka myinshi kurusha mbere. Icyakora ntawakwirengagiza ko iyi miti harabo bikigoye kuyigeraho ahanini bitewe n’imiyoborere y’igihugu runaka.
Urutonde rw’ibihugu byazahajwe na sida kurusha ibindi:

[kwamamaza]
  1. eSwatini (Swaziland) 27%
  2. Lesotho: 22.8%
  3. Botswana: 20.7%A
  4. furika y’Epfo: 19%
  5. Zimbabwe: 12.8%
  6. Mozambique: 12.4%
  7. Namibia: 11.5%

Reka tubibutse ko ibi bihugu byose uko ari birindwi bituranye mu majyepfo y’umugabane wa afurika.

VIDEO WAREBA