Dore imijyi ikeye kurusha iyindi muri africa muri uyu mwaka wa 2021. Benshi bibuze ku rutonde.

Ibihugu bya afrika bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ndetse ibihugu byo kuyindi migabane biracyafata afurika nk’umugabane ukennye cyane (third world). Gusa nubwo biri uko kurundi ruhande abanyamahanga benshi bagenderera afurika ku bwinshi, ndetse bakishimira cyane imiterere yaho kuko ibagwa neza cyane. Uko kugendererwa n’abanyamahanga bituma ibihugu bimwe bya afurika bikora uko bishoboye ngo bizamure isuku n’imibereho myiza mu mijyi.

Uru rutonde tugiye kubagezaho, ahanini ruri bugendere ku kuntu imijyi ikunzwe ndetse nuko ifatwa kuruhando rw’isi, ahanini biturutse ku biyikorerwamo cyangwa se n’imibereho y’abayibamo. Reka tukwereke byinshi abazungu batajya bishimira kwerekana ku mateleviziyo yabo.

Johannesburg, South Africa

Uyu mujyi, niwo munini muri Africa, ni umurwa mukuru w’intara ya Gauteng muri afurika y’epfo ndetse ukaba umujyi uteye imbere cyane mu bushabitsi (business) dore ko hari n’abawufata nk’umurwa mukuru w’ubukungu wa afrika yepfo. Watangiye kubakwa mu mpera za 1800 ukaba warakoreshwaga cyane mu icukurwa ry’amabuye y’agaciro. Johannesburg niwo ukize kurusha iyindi muri Africa yepfo ndetse ninawo mujyi ukungahaye kurusha iyindi yose muri Africa y’abirabura (munsi y’ubutayu bwa sahara)

Tunis, Tunisia

Ni umurwa mukuru w’igihugu cya Tunisia kibarizwa mu majyaruguru ya Africa. Uherereye kukiyaga gitoya gifatiye kunyanja ya Mediterane, numujyi uri muyirambye ku isi kuko ahagana mu mwaka wa 1400-1500 abaromani bazaga kuhakorera imyiyerekano ikomeye cyane. Mu majyaruguru yuyu mujyi habarizwa ibiranga amateka akomeye y’ubwami bwa karitaje (carthage) abize amateka barabizi cyane ko ubu bwami bwagiye buhangana nubwaba romani mu myaka ya kera. Tunis numurwa mukuru ndetse ukaba n’umujyi munini cyane kurusha iyindi muriki gihugu, utuwe n’abarenga miliyoni 2,700,000. Tunis ikorerwamo ubucuruzi ariko ndetse n’ibirebana na politiki y’igihugu byose bibarizwa muri uyu mujyi.

Abuja, Nigeria

Uyu mujyi watangiye gutezwa imbere cyane mu 1980, ni mbere gato yuko umujyi wa Lagos uzamurwa mu ntera, nubwo Lagos ariwo mujyi wa mbere utuwe n’abantu benshi muri Africa, Abuja nawo numujyi ukomeye cyane ndetse ukaba ufatwa nkumwe mumijyi ihenze cyane ku mugabane wa Africa.

Durban, South Africa

Afrika yepfo igaragara mubintu byinshi muri Africa. Durban nawo numujyi ukomeye cyane ndetse ubarizwa kunyanja y’ubuhinde. Durban yongeye kubakwa cyane mbere gato ya 2010 ubwo iki gihugu kiteguraga kwakira igikombe cy’isi. Durban izwiho kugira udushya twinshi dukurura ba mukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga ry’ahazaza riwuzuyemo.

Port Louis, Mauritius

Uyu murwa mukuru wa Mauritius (Iles Maurice) uzwiho kuba izingiro ry’ubucuruzi bw’ifaranga ku mugabane wa Africa, Port Louis numujyi uzengurutswe n’ibikorwa bikomeye cyane bibyara amafranga atubutse birimo inganda, amabanki, ubukerarugendo buri kurwego ruteye imbere. Ni igihugu gifite umwihariko wo gukoresha igifaransa nicyongereza, bikabafasha kwigarurira isi yose.

Cairo, Egypt

Igihugu cya Misiri ni kimwe mubyageze mu mateka y’isi kera cyane, kandi kikaba kitarahinduye izina n’umunsi numwe. Cairo rero byatumye uba umujyi ushingiyeho iterambere rya muntu cyane ko kaminuza ya mbere ku isi yatangiriye muriki gice. Cairo niwo mujyi munini kurusha iyindi mubihugu by’abarabu, ndetse ikaba umujyi wa kabiri munini muri Africa, nyuma ya Lagos muri Nigeria. Cairo ifite agahigo ko gutsindira umwanya wa mbere ku isi mu mijyi ikora amasaha 24 kuri 24 muri 2011, ihigitse Paris na New York.

Capetown, South Africa

Muri afurika yepfo hateye imbere cyane, Capetown numujyi wa kabiri utuwe cyane muriki gihugu, uzwiho ubukerarugendo buri kurwego rwo hejuru, ndetse ninaho hantu abatembera birukira kurusha ahandi muri afrika yepfo.

Nairobi, Kenya

Numurwa mukuru wa Kenya, umuntu avuze ko ariwo userukira akarere ka EAC ntiyaba abeshye kuko uyu mujyi wamaze gutanga intera nini cyane kuyindi mijyi ikikije aka karere kose. Nairobi numujyi utuwe cyane muri afurika y’uburasirazuba (EAC), niwo mujyi munini muri kenya ndetse ukaba n’umurwa mukuru, Nairobi iri ku mwanya wa kane muri Africa mu mijyi ikorerwamo ubucuruzi bwinshi cyane no guhererekanya amafranga.

Agadir, Maroc

Maroc ni kimwe mubihugu nanubu bitajya bipfa kwemera ko bituye muri Africa, nubwami bukomeye cyane ndetse bukize ariko byagera mu gukesha imijyi Maroc iba yitwaye neza cyane. Agadir numujyi watangiye kubakwa bundi bushya mu 1960, ukaba ari umujyi wa mbere muriki gihugu umeze neza muyituye kumazi yose.

Luanda, Angola

Numujyi wa kabiri utunganya ibikomoka kuri peteroli byinshi, wubatse kunyanja ndetse uhageze uhita wibagirwa ibirebana nivumbi byose kuko haracyeye cyane. Sibyo gusa kandi kuko kuri ubu abashinwa bari kubaka uyu mujyi kuburyo muminsi micye iri imbere bashaka ko uyu mujyi uzaba uhanganye niyi burayi na America.

[kwamamaza]

Wowe ukurikije ubona Kigali yacu yaza ku mwanya wa kangahe muri Africa?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*