Dore impamvu zikomeye zikwiriye gutuma wubaka urugo ukiri muto. Bimenye byose.

Gushinga urugo, iyi ningingo byibuze buri muntu atekerezaho mu buzima bwe kabone nubwo yarinda ava ku isi atabigezeho, kubera impamvu zinyuranye. Yaba ufite umukunzi, utamufite cyangwa se uteganya kumubona, indoto za mbere agira ni ukugira urugo ndetse agatunga umuryango yita uwe. Ariko se mu by’ukuri ni ryari umuntu akwiriye gushinga urugo bikaba byiza kurushaho.

Bamwe bati nibyiza gushaka ukuze kuko uba uzi neza ibyo ugiyemo, abandi bati oya, nibyiza kubaka urugo ukiri muto kuko ubona umwanya uhagije wo gukemura byinshi. Uyu munsi twagarutse tukwereka ibyiza byo kubaka urugo ukiri muto. Aha nituvuga ukiri muto wumve ko ari umuntu uri mu myaka ye 20 atarageza muri 30. Niba warayirengeje ukaba utarashaka ubu butumwa burakureba, ariko cyane cyane niba wararenze 20 ariko utarageza 30, birakureba cyane.

Tutitaye ku kuba warakoze ubukwe mu rusengero, mu mategeko cyangwa ntanakimwe wakoze kubaka urugo, ni igihe ufashe umwanzuro wo kubana n’umukunzi wawe mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo, ariko se kuki ari byiza gusanga uwo ukunda hakiri kare. Kurikira inkuru yose…

  • Nko kubagore ni byiza gutwita ukiri muto kuko byorohereza umubiri wawe: umugore/kobwa utwaye inda ya mbere mu myaka yo hasi muri 20, aba afite amahirwe yo gutwita ndetse akabyara neza ntabindi bibazo bimubayeho. Ibi biterwa nuko umubiri we uba ugifite imbaraga zihagije, ibi rero bituma yaba umubyeyi ndetse n’umwana atwite bamererwa neza. Ni mugihe umukobwa/gore utwise amaze gukura mu myaka bimwe mubice by’umubiri we biba byaracitse intege bigatuma no gutwita bimugendekera nabi cyane, benshi muri aba usanga bakunda gukuramo inda cyane cyangwa abana bagapfira mu nda.
  • Byoroha kumenyerana n’umukunzi wawe: iyo mushakanye mukiri bato, byorohera buri wese kwiga undi ndetse akihanganira amakosa ye, ibyo rero bituma mubasha guhangana n’ibibazo by’urugo kuko mu mitwe yanyu mwembi, haba hakiri hazima. Ibi kandi bibafasha gutegura imbere hanyu heza murikumwe kuko muba mufite umwanya uhagije wo gukosora amakosa nayo aba atari menshi mwakoze. Nimugihe abashakanye bakuze, usanga hari imibereho iba yaramaze kubajya m’umutwe k’uburyo byagorana kubagorora ngo basubira bushyashya, nibyabindi bavuga ngo igiti kigororwa kikiri gito.
  • Mugira umwanya uhagije wo gutegura ahazaza hanyu: abantu bashakanye bakiri bato, burya akenshi usanga bari ku rwego rumwe, yaba mu mutwe ndetse no mu butunzi. Aba akenshi usanga buri wese yari afite intego ashaka kugeraho iyo muhuye mugahuza, izo ntego muzigeraho biboroheye. Abashakanye bakuze, akenshi usanga buri wese yaramaze kwiheba avuga ati byararangiye sinteze gukira, cyangwa se ati ibyo nashakaga narabibonye, bituma rero akenshi umwe aba ari hejuru yundi mu butunzi ari nayo mpamvu usanga bibagora guhuriza hamwe.
  • Ubona umwanya wo gukora utabangamiye urukundo rwawe: hano nikwakundi usanga iyo wamaze kubaka urugo, ujya mukazi kawe ntakindi kigutesha umutwe, ukora akazi kawe uzi neza ko uri butahe murwawe, ndetse ukaba uzi neza ko ntawuri bukubwire ngo wamuburiye umwanya, nkuko bigenda kubantu batwarwa n’akazi batarashaka kugeza ubwo imyaka ibagendanye. Iyo umaze gukura usanga akazi kagusaba umwanya, n’umukunzi wawe akagusaba umwanya kandi birangira uhisemo akazi, bigatuma umukunzi umubura. Ibi rero bituma uko umunsi uhita ariko uwari kugukunda akureka bitewe nuko akazi kamaze kukwiharira.

Nubwo ariko tubabwira ko kubaka urugo hakiri kare ari byiza, ntawe dushyizeho igitutu cyo kubaka. Ukwiye gukora byose ariko ukabihuza n’imibereho yawe ndetse burikimwe ukoze ukabanza kugitegura ndetse ukamenya neza ko ugikoze kugihe, ntawundi muntu ugendeyeho. Ibi nukubera ko mbere yo kubaka ukwiye kubanza kuzirikana ko umuntu usanze ariwe mugiye kubana ubuzima bwawe bwose. Uzabyitondere…

[kwamamaza]

Ese wowe ufite imyaka ingahe? Niba wubatse se washinze urugo ufite imyaka ingahe?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*