Dore itandukaniro rikomeye utari uzi hagati y’urukwavu na bakame.

Ubusanzwe urukwavu na bakame, ni inyamaswa benshi bitiranya ugasanga baziko urukwavu arirwo bakame nyamara siko biri ahubwo izi ni inyamaswa ebyiri zitandukanye. Gusa urukwavu (rabbit) ndetse na bakame (hare) bibarizwa mu muryango umwe.

Gusa benshi nkuko bagiye babisoma mubitabo bitandukanye iyi bakame yamenyekanye nk’inyamaswa izi ubwenge bwinshi cyane ndetse kenshi ishuka izindi nyamaswa gusa nubwo bayishushanyaga isa nk’urukwavu ariko si urukwavu dusanzwe tuzi.

Kuriyi nshuro rero tugiye kureba itandukaniro riri hagati y’utu tunyamaswa tubiri dusa.

[kwamamaza]
  • Bakame burya iba ari ndende kurusha urukwavu rusanzwe, ibi ubibona iyo witegereje cyane bakame ubona ko ifite amaguru arambuye kurusha urukwavu kuko rwo rugira amaguru magufi. Impamvu ikomeye ituma bakame igira amaguru n’amatwi maremare nuko yibera mu ishyamba, ibyo bikayifasha guhora ikwepana ninyamaswa ziyihiga.
  • Urukwavu rusanzwe ruba murugo ariko bakame siko biri: aha niho hantu horohera benshi gutandukanya bakame n’urukwavu, nuko urukwavu ruba murugo mu gihe bakame yibera mu ishyamba, muri macye benshi bakame bayita urukwavu rw’ishyamba. Icyakora hari na tumwe mu duce twinshi ku isi tworora bakame mu rugo.
  • Bakame zivukana ubwoya ndetse ziba zireba zikanuye amaso: niba waritegereje utwana tw’urukwavu tukimara kuvuka uzabona neza ko tudashobora no konka kuko dukenera umuntu udufasha konka, ibi biterwa nuko tuvuka tutabona. Ibi rero bitandukanye na bakame kuko utwana twayo tuvukana ubwoya ndetse tunareba neza cyane kuburyo tudakenera ubundi bufasha.
  • Bakame burya yiruka ku muvuduko munini ugereranyije n’urukwavu rusanzwe: uru rukwavu rw’ishyamba cyangwa se bakame ruzwiho umuvuduko utangaje. Bakame ishobora kwiruka ku muvuduko wa kilometero 72/ku isaha, ibi bintu urukwavu rusanzwe rwo murugo ntirwabishobora. Ibi nukubera ko bakame yamenyereye guhora ikwepana n’ibiyihiga kandi bishoboye kwiruka nk’intare n’ibisamagwe.

VIDEO WAREBA