Dore uburyo wakirinda imfegisiyo zo mu myanya ndangagitsina kuba gore.

OEMS ivuga ko abagore barenga milliyoni ijana mirongo itatu n’umunani (138) ku isi buri mwaka bapimwa bagasanganwa imfegisiyo zo mu gitsina cyangwa se n’ibindi bibazo baba bahuye nabyo byaturutse kuri izo imfegisiyo zo mu gitsina.

Ni mu gihe kandi 16% byaba gore bose batwite buriya nabo ngo baba bafite ibibazo bya imfegisiyo zo mu gitsina.

Icyambere irinde imfegisiyo ugira isuku yaba yo mu myanya ndangagitsina cyangwa se mu myanya y’ibanga yawe nko gukaraba amazi meza asukuye rwose byaba akarusho akaba ashyushye ariko nanone adatwika yakazuyazi ni ukuvuga atagutwika nawe urayumva.

Ikindi ugomba kwirinda, koga mu myanya y’ibanga ukoresheje isabune ni ukuvuga kuhogesha isabune nkuko woga ahandi kumubiri. Imyenda y’imbere ufite gerageza uyanike ku kazuba hanyuma niyo utayanitse kuzuba mbere yo kuyambara banza uyitere ipasi ariko nanone ngo biba byiza cyane bikaba n’akarusho n’igihe wayanitse kuzuba uyiteye ipasi mbere yuko uyambara.

Irinde kandi imfegisiyo wirinda kwitera imibavu n’ibindi bintu bisa nayo mu myanya y’ibanga rwose ni amakosa akomeye gutera imibavu cyangwa n’ibindi bintu bihumura nkabyo mu myanya y’ibanga hariya haba hari impumuro yaho yumwimerere si ngombwa kujya kuhahumuza ukwaho.

Ikindi koresha agakingirizo kandi usabe uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina kubanza kwisuzumisha ngo areba ko adafite utwo dukoko. Irinde kurya ibiryo bidasukuye cyangwa se birimo imyanda uko ubonye kose.

Irinde kandi gukoresha ibikoresho byo kogeramo bikoreshwa n’abandi benshi utabyogeje neza n’amazi meza n’isabune bikaba akarusho cyane igihe ufite ibase cyangwa se indobo yawe ni ukuvuga icyo ukarabiramo cyawe kihariye niba bigushobokera uzabikore.

Ikindi ni ukunywa imiti yo kwa muganga uko bayikwandikiye kandi yose ntuyicikirize cyangwa se ngo unywe igice iyindi uyireke ubwo ndavuga igihe wagiye kwivuza izi ndwara.

[kwamamaza]

Ni byinshi twavuga ku ndwara ya imfegisiyo zo mu gitsina, ariko muri make reka tube tujyanye ibyo icyo wumvise cyo nuko iyi ndwara arimbi ikintu cyakubuza urubyaro burya ntago ari kiza kimwe nuko bishobora kuguteza ibindi bibazo byanageza ku rupfu.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*