Ni kenshi tubuzwa guha abana batoya ibiribwa cyangwa se ibinyobwa byakorewe mu nganda nyamara uko iminsi ishira usanga no mu bihugu bitaratera imbere bagenda baha agaciro ibintu byo mu nganda ibya gakondo bakabivaho kandi aribyo bituma abana babaho neza.
Muri leta zunze ubumwe za Amerika gusa buri mwaka abana barenga ijana bafatwa n’uburwayi bwitwa ‘infant botulism’ ubu ni uburwayi buterwa n’udukoko tuboneka mu buki, ubu burwayi bushobora gutera abana uburwayi bukomeye kubera ko baba bataragira umubiri ufite imbaraga zihagije zo kurwana nutwo dukoko. Hari ibiribwa byinshi bihabwa abana, ababyeyi bakaba baziko ibyo biribwa ari byiza cyane ariko nyamara ubushakashatsi bwerekanyeko ari bibi cyane ku buzima bw’abana ndetse bishobora no kubatera indwara zanabahitana.
Dore urutonde rwose rw’ibyo biribwa utagakwiye kugaburira abana:
Kuriyi ngingo nubwo twavuze imitobe y’imbuto siyo yonyine kuko hazamo na za soda tumenyereye nka fanta, ndetse n’ibindi binyobwa byose bipfundikiye biryohera dukunze guha abana burya byose biba ari uburozi. Ikigo ‘American academy of paediatrics’ guidelines’ gitanga ubumenyi butandukanye ku mibereho y’abana, kivuga neza ko umwana uri munsi y’umwaka umwe atagakwiye na rimwe guhabwa imitobe yakorewe mu nganda. Abana bari hejuru y’umwaka umwe bakwiye kuyihabwa ariko nabo bakayifata ku rugero ntarengwa. Aba bose kandi nabwo bakwiye gufata ku mitobe ikoze mu mbuto ariko ntibahabwe na rimwe soda (fanta) bitewe nuko ziba zirimo ibinyabutabire bishobora kwangiza ubwonko, uruhu ndetse n’imitekerereze y’umwana.
Ikirenze ibi binyobwa bya soda biba birimo isukali nyinshi ishobora kwangiza aho kugira icyo imarira umwana mu mubiri we. kuriyi ngingo bakomeza bagira inama abantu ko uramutse ushatse guha umwana ibintu biryohera kandi bibafitiye akamaro byaba byiza kwikamurira imbuto murugo ukayungurura umutobe wazo ukaba ariwo uha umwana kuko ntakintu na kimwe byo byangiza.
Nubwo yawurute igira intungabiri ku buzima bw’umwana ariko nanone igira ingaruka kdi zikomeye kurusha akamaro kayo, ibi biterwa nuko iyo bazikora hari amafu bongeramo atuma zigira ibara runaka ariya mafu rero ni mabi cyane kubuzima bw’umwana cyane cyane ufite munsi y’umwaka umwe sibyiza kumenyereza umwana za yawurute umunsi ku wundi, kereka uramutse ufite ubushobozi ukazikorera murugo ntushyiremo ibyo binyabutabire dore ko bitacyemewe mu bihugu bimwe na bimwe.
Uramutse wumvise ibi bishobora kugutungura ariko nyamara ntakwibeshya kurimo ubuki bubamo intungamubiri nyinshi cyane ariko nanone umubiri w’umwana muto cyane cyane utararenza umwaka umwe ntiwashobora kwirengera izo ntungamubiri kuko kugira ngo zigire akamaro bisaba izindi mbaraga uwo mwana aba ataragira mu mubiri we.
Ibyo ku buki ntibirebwa niba arubwo muruganda cyangwa bwa gakondo ubuki aho buva bukagera sibwiza ku bana bato cyane. Nkuko twabivuze dutangira ubuki butera uburwayi bwitwa infant botulism, iyo umwana ayirwaye bituma akura afite imikaya idakomeye ndetse bikaba byatera n’indwara y’ubumekero. Niba umwana wawe atarageza umwaka umwe ntuzigere umuha ubuki ahubwo uzamuhe umuneke ariko naramuka arengeje wa mwaka ushobora kubumuha kuko nibwiza cyane.
Hari ibintu byinshi abantu bakoresha umunsi ku wundi bakumva ni ubusirimu kandi ahubwo bari kwiyangiza, burya sibyiza na gato gufata inyanya zisanzwe ngo uzisimbuze izo mu nganda (tomato paste, ketchup) uretse kuba byangiza abana mu gihe gito burya n’abantu bakuru ntibibarebera izuba. Turiya dukombe bapfunyikamo ibiribwa bitandukanye birimo imishongi y’inyanya(tomato patse), amafi(sardines), biscuits, ndetse n’ibindi tuba twibitsemo ibinyabutabire by’uburozi bushobora gutera indwara yitwa Bisphenol-A (BPA) ibyo binyabutabire rero biva muri utwo dukombe bigahita bijya no mu biribwa bipfunyitsemo. Ibi byo ni bibi cyane kuko bituma umwana akura nabi, bikagira ingaruka mu mibyarire mu bwonko ndetse no ku kigero kinini bigatera cancer.
Niyo mpamvu nuramuka ushatse umushongi w’inyanya ujye ufata izo wifitiye mu rugo uzikamure ubundi ube arizo ukoresha gusa.
Izi firiti abenshi baharaye cyane usanga abana bazikunda ku rwego rwo hejuru bitewe n’urwunyunyu rubamo, ariko nanone burya kuzigaburira abana ntabwo ari amahitamo meza na gato, hafi ya zose ziba zirimo imyunyu ndetse n’amavuta atagakwiye kujya mu mubiri w’abana bato. Imyunyu myinshi igira ingaruka zitandukanye zirimo imivuduko y’amaraso, ndetse n’indwara z’impyiko. Niba abana bawe bakunda ifiriti wagakwiye kuzikorera murugo iwawe kuko ntabyinshi bisaba ndetse ntanubundi buhanga bwinshi bisaba.
Bivugwa ko amata akamwe ako kanya agira intungamubiri zo ku rwego rwo hejuru kurusha ayatunganyijwe, bakavuga ko kandi iyo amata yanyuze mu ruganda aba yamaze guta umwimerere wayo ariko nanone ku rundi ruhande amata adatunganyije ashobora kuba mabi cyane inshuro nyinshi kurusha ayo muruganda kandi izi ngaruka zigera ku bana ndetse n’abantu bakuru. Ibi biterwa nuko amata akimara gukamwa aba arimo udukoko twinshi (virus, bacteria and parasites) duturuka kukuba ahantu amata yakamiwe hatizewe neza yaba aho inka ihagaze cyangwa mu cyansi bakamiyemo, ikindi nuko iyo inka irwaye indwara iyariyo yose haba haribyago ko udukoko twiyo ndwara dushobora no kuza mu mata.
Kuri ubu noneho bitewe n’imiti myinshi iterwa inka usanga iba yarabaye myinshi mu mubiri w’inka kugeza ubwo n’amata yayo aba arimo ya miti. Niyo mpamvu guha abana amata yo mu ruganda aribwo buryo bwizewe kubera ko aba yanyujijwe mu nzira zituma ubwandu bwose bwo mu mata busohokamo.
Hano buri wese yakwibaza ati ese ko numva ntakintu na kimwe cyizewe umuntu yakora iki? Burya ikintu cya mbere ni isuku mu buzima, ikindi kirenzeho mu gihe hari ibintu ushobora kubona hafi yawe cyane cyane ibiribwa ntugahitemo kujya gushaka ibyo mu nganda.