Umwe mu banditse ubuzima bwa Lionel Messi yatunguye benshi ubwo yagarukaga ku buzima bwe, mu 1980 ihungabana ry’ubukungu rikaze muri Argentine ryatumye Jorge Messi usanzwe ubyara Lionel atekereza kuba yakwimurira umuryango we mu kindi gihugu muburyo bwo gushakisha imibereho yari ibakomereye cyane.
Bwana Guillame Balague avuga ko mu myaka ya 1980 Argentine yariri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, amafaranga yari yarataye agaciro cyane, imirimo yarabuze bikomeye, ibyo rero byatumye abaturage bicyo gihugu basuhuka ku bwinshi berekeza iburayi ndetse no mu bindi bihugu gushakisha imibereho. Ninabwo Jorge Messi nawe yatangiye kureba uburyo yasuhukana n’umuryango we ndetse ngo Australia n’igihugu yumvaga ashaka kwerekezamo nubwo bitari byoroshye, reka tubibutse ko icyo gihe Lionel yari ataravuka.
Icyakora ntibyaje gukunda ko uku kujya muri Australia bicamo ahubwo byaje kurangira bagumyeyo, bidatinze Lionel Messi yaje no kuvuka ndetse agize imyaka 12 nibwo ahubwo aba bimukiye mu mujyi wa Barcelona muri Espanye. Muri 2001 nibwo aba bimukiye muri Espanye ndetse kuva ubwo uyu Lionel Messi gukora amateka ahambaye kugeza ubwo ubu afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi.
Bivuze ko rero iyo umuryango wa Messi wimukira muri Australia ataravuka akaza kuhavukira nta kabuza yari gukinira iki gihugu ndetse amateka yanditse yashobora kuyandika yitwa umuya Australia. Aya mateka yavuzwe nyuma yaho Messi na Argentine ye batsindiye Australia muri 1/8 cy’igikombe cy’isi ibitego 2-1 ndetse Australia igahita isezererwa.