spot_img

DR Congo: Imyigaragambyo ikaze muri congo yasize amabendera ya amerika n’ububiligi atwitswe.

- Advertisement -

Mu murwa mukuru Kinshasa polisi yateye ibyuka biryani mu maso abantu benshi bari bari kwigaragambya bari gutwika amapine y’imodoka ndetse n’amabendera y’ibihugu bya amerika n’ububiligi. Ni imyigaragambyo ikaze yaberaga kuri za ambasade zo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi ndetse no ku biro by’umuryango w’abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.

Kuwa gatandatu habaye ibitero bikomeye byibasiye ingabo za ONU ziri muri Congo zizwi nka MONUSCO, ibyo byatumye umutekano ukazwa mu mujyi rwa gati ariko ntibyabujije ko abantu amagana bitabira imyigaragambyo ikaze yibanze ahanini imbere ya ambasade ya America niy’ububiligi ndetse no ku biro bikoreramo izo ngabo za MONUSCO.

- Advertisement -

Abari mu myigaragambyo bavuga ko baje kwamagana ibi bihugu bya amerika n’ububiligi kuko babishinja gushyigikira u Rwanda kandi bakaba bashinja u Rwanda kuba arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Ibi kandi bibaye mugihe abarwanyi ba M23 bamaze barwana bikomeye bagira ngo bigarurire imijyi imwe n’imwe ikomeye kuri ubu bakaba bari gusatira umujyi wa Goma ufatiye runini igihugu cyose cya Congo.

- Advertisement -

Igihugu cya congo kimaze igihe gishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 ariko u Rwanda rwo rubyamaganira kure ndetse ahubwo rugashinja Congo kuba ariyo ikorana n’abagize umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda. Ibi nabyo Congo irabihakana ikavuga ko idakorana na FDLR.

Christophe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Congo aherutse na bamwe mu bategetsi ba za ambasade zagabweho ibitero ku cyumweru bemeranya ko hagiye gushyirwaho ingamba zizatuma izo ambasade zirindirwa umutekano mu buryo bwose.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles