spot_img

DRC: Leta yahagaritse televiziyo zose zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Ikigo gishinzwe itangazamakuru muri repubulika ya demokarasi ya Congo, cyategetse sosiyete ya canal+ gukura televiziyo zo mu Rwanda zose ku rutonde rw’izigomba kugaragara muricyo gihugu. Uku guhagarika television zo mu Rwanda kugaragara ku butaka bwa Congo ni icyemezo kizamara iminsi 90 ariko ishobora kuzongerwa cyangwa kigaharikwa bitewe nuko bizaba byifashe, nkuko byatangajwe niki kigo cya CSAC RDC.

Leta ya Congo ishinja television zo mu Rwanda gukangurira abaturage bicyo gihugu kutubaha inzego za leta ndetse n’ibindi ngo bishobora gushyira mukaga leta ya Congo. Ku rutonde rwa za television canal+ yerekana muri Congo habonekaho televiziyo zigera ku icumi (10) zirimo na televiziyo ya leta RTV (RBA) inavuga umunsi ku munsi ibigendanye n’intambara ya FARDC na M23. Hashize igihe Congo ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabihakana, ahubwo narwo rugashinja Congo gukorana byeruye n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Imirwano ikaze imaze iminsi mu nkengero z’umujyi wa Goma yatumye umutwe wa M23 wongera gufata ibice bishyashya, ibyatumye muri Goma haduka imyigaragambyo ikaze yamagana ingabo za ONU ndetse niza EAC.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles