spot_img

Elon Musk yatunguye benshi avuga ko aziyamamariza kuba perezida wa Amerika mu mwaka utaha.

- Advertisement -

Uyu mugabo w’umuherwe wa mbere ku isi aherutse no kugura Twitter, ariko kandi niwe washinze inganda zikomeye kuri ubu zirimo nkurwa Tesla rwadukanye imodoka zikoresha amashanyarazi, Space X uruganda rukora ibyogajuru ndetse n’ikigo nka PayPal cyamenyekanye cyane ku isi, gusa utu ni ducye ugereranyije nibindi bikorwa afite kandi bikomeye cyane.

Mu kiganiro na CNBC yavuze ko mu mwaka utaha wa 2024 aziyamamariza kuba perezida wa Amerika, kuri we avuga ko kimwe mu byamuteye imbaraga harimo kuba Donald Trump yariyamamaje kandi agatsinda, ngo byamweretse ko nta kidashoboka ku isi. Musk ati: “turi kunyura mu bihe bikomeye kuriki gihe rero nasanze kwiyamamariza umwanya wa perezida ari igitekerezo cyiza cyane”

- Advertisement -

Musk yavuze ko kuba mu ishyaka ryaba republikani ntawundi muntu w’umuherwe wahanganye na Trump bituma nawe agira akayihayiho ko kwiyamamariza kuba perezida. Ngo yumva yakora byinshi byatuma politiki ya America ihinduka ndetse igatera imbere kurushaho. Ashimangira ko aramutse atorewe kuba perezida wa Amerika yakwibanda kubintu bitatu birimo ihindagurika ry’ikirere, kuvumbura byinshi mu isanzure ndetse no gukoresha neza ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence).

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles