spot_img

Ese nawe ujya wibaza impamvu imva bahambamo itajya irenza ubujyakuzimu bwa Metero 1.80? Menya ikibitera.

- Advertisement -

Burya iherezo ry’ubuzima bwacu usanga ari mu butaka, ubu buruhukiro bw’iteka ryose rero usanga bwarahawe ibipimo bisa naho ari itegeko ku isi hose, ariko nanone usanga ari bacye bazi impamvu imva zose nta nimwe ijya ipfa kurenza metero imwe na 80.

Ariko se wowe ujya wibaza impamvu n’inkomoko ikiremwamuntu cyahisemo gushyingura ababo mu burebure bungana gutyo. Kuri ubu rero havugwa impamvu n’inkomoko zitandukanye zigamije gusobanurira abantu iby’ubwo burebure bw’imva zihambwamo abantu, bimwe muribyo bitekerezo bigerageza kugaragaza inkomoko y’ingano bahambamo umuntu bivuga ko ibi byatangiye mu mwaka wa 1665.

- Advertisement -

Muri uyu mwaka ubwo isi yari yugarijwe nicyorezo cya bubonic plague nibwo uwari meya w’umujyi wa London mu Bwongereza yategetse ibi bipimo abantu bagomba guhambwamo muburyo bwo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ibwirizwa rya meya ryavugaga ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo ryavugaga ko mu gihe cyo gushyingura uwishwe n’icyorezo, imva zose zigomba kuba byibuze zifite ubujyakuzimu bwa metero imwe na 80 (6feet deep).

Icyakora uretse iyi mpamvu hari nibindi bivugwa kuba ari inkomoko y’ibi bipimo. Muribyo havugwamo nko kuba hacukurwa uburebure bungana kuriya mu rwego rwo kurinda ko imva yazatenguka, harimo kandi kuba abacukura imva batagomba kurengerwa nayo. Hari nibindi bitekerezi bidafite ibihamya byavugaga ko umuntu burya ngo aba agomba guhambwa mumva ireshya nuburebure bwe, ibi rero ngo bisobanuye neza ko muri rusange umuntu uringaniye aba areshya na metero imwe na 80.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles