Ese nawe ujya wibaza impamvu indege hafi ya zose bazisiga ibara ry’umweru? Dore ikibitera…

Akenshi indege zitwara abagenzi usanga ziri mu ibara ry’umweru, nyamara izi ntabwo ziba zihuje aba boss ndetse n’amsosiyete zikorera, gusa zose bitangaza benshi kuko zihurira ku ibara ry’umweru.

Iki kibazo rero uretse abantu bagenze mu ndege bwa mbere, n’abatarazigendamo ariko babasha gukurikira usanga bakibazaho cyane. Nubwo buri kigo gishinzwe gutwara abantu mu ndege kiba gifite amabwiriza n’amategeko kigenderaho, yaba mu mikorere n’imikoreshereze yiganjemo nk’imitako, amabara ndetse n’amagambo agomba kujya ku ndege zabo ariko niwitegereza neza uzasanga ku gice cyo munsi ku ndege aho twakwita nko kunda yayo, uzabona ko hasize irangi ry’umweru.

Ibi akenshi ku ndege hafi ya zose zitwara abagenzi niko uzabisanga, zimwe mu mpamvu zibitera rero nizi zikurikira:

Ibara ry’umweru rituma indege igumana amafu (ubuhehere)
Burya indege ukwiye kumenya ko akazi kayo hafi ya kose igakorera kuzuba, bitewe nuko akenshi izamuka ikajya hejuru y’ibicu, bituma ikubitana n’imirasire y’izuba ikaze kurusha iyo tubona kubutaka. Bitewe rero n’ayandi mabara akurura imirasire y’izuba kurushaho, umweru usanga ariwo udakurura iyo mirasire cyane nk’ayandi mabara. Andi mabara rero aramutse asizwe indege, yakurura ubushyuhe bukabije mu ndege imbere bityo bikaba byateza impanuka cyangwa se n’ibindi byago. Umweru rero ntabwo ukurura imirasire ahubwo uhite wohereza imirasi ikagenda, kugirango ubyumve neza, ayandi mabara akurura ubushyuye buturutse kumirasire y’izuba mugihe umweru wo uhagarika/usubizayo ubushyuhe.

Byorohereza ababishinzwe mu kubona aho indege yangiritse
Mu rwego rwo gukomeza umutekano w’indege muburyo bwizewe, usanga indege bahora bayisuzuma muburyo buhoraho, mubyo barebaho harimo nko kuba indege haraho yiyashije cyangwa se yakomeretse. Ni muri urwo rwego rero umweru ufasha ababishinzwe kubona byoroshye ahantu indege yagize ikibazo, bitewe nuko icyakomeretsa ku ndege akenshi usanga kiba ari umukara cyangwa niyo yaba ari umwenge uba uri mu ibara ry’umukara iyo bigeze ku mweru rero bihita bigaragara muburyo butagoranye.

Uretse nibyo kandi tukiri ku rwego rw’umutekano w’indege, umweru bifasha no kubona indege byoroshye mugihe ikoze impanuka ikagwa nko mu ishyamba ry’inzitane cyangwa mumazi.

Bigabanya kugongana n’inyoni (ibiguruka)
Mu gihe indege iri kumanuka, kuzamuka cyangwa iri kugendera mu kirere cyo hasi, hajya hakunda kubaho kugongana kw’indege n’inyoni, mu gihe rero indege ari umweru byorohera inyoni kuyibona bityo zikaba zahunga hakiri kare.

Bizwiko kandi ko uretse kuba ubuzima bw’inyamaswa ziguruka buhagendera ariko bishobora guteza impanuka ku ndege ndetse kugongana kw’inyoni n’indege ni bimwe mubikunda guteza impanuka z’indege.

Ibara ry’umweru ntirisibangana vuba nk’ayandi
Bitewe nuko indege imara igihe kinini igenda mu kirere, ihura nibihe binyuranye birimo imvura nyinshi, igihu gikomeye, imirasire y’izuba ikaze ndetse n’urubura. Ibi byose rero ni bimwe mubituma irange ry’indege risaza vuba ndetse bigasaba guhora bayisiga irindi rishya. Nubwo rero amabara yose asaza ariko bivugwa ko umweru upfa kwihanganira ibi byose mu gihe kinini kurusha ayandi mabara. Uretse nibyo biba bigoranye ko nubwo indege yaba yamaze kwandura ariko isize umweru, nubundi birangira bikoroheye kuyibona kurusha irindi bara.

[kwamamaza]

KANDA HANO HASA UBURURU UREBE VIDEO

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*