spot_img

Ese ubundi APR FC Ibura iki ngo ikore ibyo abandi bashoboye gukora? 

- Advertisement -

Ni ingingo imaze igihe kinini yibazwaho n’abantu batari bacye ariko ugasanga nta numwe utanga igisubizo cya nyacyo. Ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC imaze imyaka myinshi ishakisha uburyo byibuze yahonyoza ikirenge mu matsinda y’amwe mu marushanwa akomeye muri Africa, ariko byakomeje kuyibera umusozi muremure. Ariko se mu by’ukuri byayinanije iki? Iyi ngingo tuyizanye habura amasaha atarenze 24 ngo iyi kipe icakirane na Azam mu mukino wa kabiri.

APR FC ni ikipe yegamiye kuri minisiteri y’ingabo mu Rwanda, yashinzwe mu 1993 ndetse kuva ubwo yaraje yigarurira umupira wo mu rwanda kuko imaze gutwara ibikombe 22 bya shampiona. Iyi kipe inahabwa byose nkenerwa na MINADEF ariyo minisiteri y’ingabo ndetse kuva ibayeho igihe cyose iba iyobowe n’umusirikare kandi mukuru mu mpeta za gisirikare.

- Advertisement -

Iyi kipe kandi ibarirwa kuba ariyo ifite cyangwa ikoresha amafaranga menshi kurusha andi makipe yose mu gihugu, kuburyo hari n’abadatinya kuvuga ko ingengo y’imari ya APR FC iba iruta iy’andi makipe yose asigaye yiteranyije. Ibi rero byagiye biyorohereza akenshi kugura buri mukinnyi mwiza wese uri mu gihugu hatitawe ikipe akinamo kuko inashobora kugura amasezerano y’umukinnyi uwariwe wese batitaye ku mafaranga ayariyo yose baciwe.

- Advertisement -

Ikipe ya APR kandi ifite umuhigo w’uko yatwaye igikombe cya CECAFA kagame cup inshuro eshatu ari nazo nyinshi mu rwanda, ariko nanone ikaba inengwa kunanirwa kwitwara neza mu mahanga dore ko ibyo bikombe byose yabitwaye byabereye mu rwanda gusa.

 

None ikipe byumvikana ko ifite byose nkenerwa yananiwe ite kurenga umutaru ngo ikine amatsinda?

Ikipe ya APR FC ifite umuhigo mwiza wuko itajya itsindirwa imbere y’abafana bayo, ariko ikanagira umuhigo mubi cyane w’uko itsindirwa hanze kenshi kandi mu buryo bugayitse. Icyakora ubundi yajyaga itsindwa ntihagire ubyitaho ndetse buri wese akumva ko imikino mpuzamahanga ikomeye kuko n’ubundi n’andi makipe yo mu Rwanda atarengaga umutaru. Ibintu byaje guhinduka ejobundi muri 2018 ubwo mukeba Rayon Sports yakoraga ibyo abantu batigeze batekereza maze mu bushobozi bwayo bucye ikabasha kugera mu matsinda ndetse ikaharenga ikagera muri muri kimwe cya kane cya Confederation Cup.

Kuva ubwo ninabwo abakunzi ba APR FC batangiye gutekereza amatsinda birushijeho ndetse buri uko umwaka utashye niko bahora babaza ikipe yabo igihe izagerera mu matsinda nk’uko mukeba yabishoboye. Ibyo byanatumye muri 2023, APR FC yemera kugamburuzwa maze igasubira gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga gahunda yari imaze imyaka irenga 10 yarahagaze muri APR.

Abafana ba APR bibwiyeko ikipe yabo noneho igiye guhangana mu buryo mpuzamahanga ariko n’ubundi ntacyo babonye gitandukanye nibyo bari basanganywe kuko ikipe ya Pyramids ntiyatumye barenga umutaru ahubwo yarabandagaje mu misiri ibatsinda ibitego 6-1 imitima y’abafana yongera gukonja nk’urubura. Uyu ni umwaka wa kabiri bagiye kugerageza abandi banyamahanga aho kuri uyu wa gatandatu iyi kipe icakirana na AZAM yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura ariko n’ubundi APR iri kurya ntibimanuke kuko mu mukino ubanza bayibitsemo igitego bivuze ko nubundi iza gukina irwana no kwishyura.

Icyakora nubundi ntacyo barabara kuko nubwo bakuramo Azam bazahita bacakirana na ya Pyramids yabasebeje mu mezi 12 ashize akaba ari umusozi ukomeye batazi neza uko bazawurenga.

Ariko se ko APR FC iba ifite byose, wowe ubona izira iki kugira ngo biyinanire kwitwara neza hanze y’ubutaka bw’u Rwanda?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles