Facebook, WhatsApp, Instagram nyuma y’amasaha atandatu zagarutse ku murongo, Ese byari byagenze gute?

Porogaramu na serivisi bya Facebook – harimo Instagram na WhatsApp – byagarutse k’umurongo nyuma yo kumara amasaha atandatu bitari ku murongo.

Kuri uyu wa mbere tariki 4/10/2021 nibwo imbuga nkoranyambaga za Facebook zagiraga ikibazo, abazikoreshaga ntibashoboraga kohereza cyangwa kwakira ubutumwa cyangwa kureba amakuru mashya.

Facebook yiseguye ku bantu, ati: “Ku bantu bose ndetse n’ubucuruzi ku isi butwishingikirizaho, twababajwe n’ibibazo imbuga zacu zagize.”

“Twakoraga uko dushoboye kugira ngo tugaruke ku murongo, kandi sisitemu zacu ubu zasubiye inyuma gusa ariko ziri gukora.”

” iri hagarikwa kandi ryagize ingaruka ku bikoresho byinshi ndetse na sisitemu y’imbere dukoresha mu bikorwa byacu bya buri munsi, bikagorana kugerageza gusuzuma vuba no gukemura ikibazo.”

“Uku guhungabana ku muyoboro uhuza abantu, byagize ingaruka zikomeye ku buryo ibigo byacu bitanga amakuru, bituma serivisi zacu zihagarara.”

“Serivisi zacu ubu zasubiye kuri interineti kandi turimo gukora cyane kugira ngo tubasubize mu bikorwa bisanzwe. Nta bimenyetso dufite byerekana ko amakuru y’abakoresha imbuga zacu yabangamiwe.”

Ku rubuga rwa Facebook nyuma yuko serivisi zigarutse, umuyobozi mukuru Mark Zuckerberg yanditse ati: “Facebook, Instagram, WhatsApp na Messenger ubu byagarutse ku murongo.”

Akomeza agira ati:, “Mbabajwe n’ihungabana ryabaye uyu munsi – Nzi uburyo wishingikiriza kuri serivisi zacu kugira ngo ukomeze guhuza n’abantu witayeho.”

Nk’uko Downdetector, ikusanya raporo y’imiterere kuri serivisi za Facebook ibisobanura:

Ibibazo 73,804 byaje kuri WhatsApp, aho byanditswe muri spike saa yine z’ijoro.

43% by’ibibazo bya WhatsApp byari bifitanye isano na porogaramu naho 28% bifitanye isano no kohereza ubutumwa

Hariho raporo zirenga 58.219 zerekana ibibazo kuri Facebook – 71% bijyanye n’urubuga rwayo na 17% kuri porogaramu

Raporo zirenga 30.000 zanditswe kuri Instagram zerekana ibibazo- kimwe cya kabiri cyabyo byari ibibazo bijyanye na porogaramu.

[kwamamaza]

Ibibazo byagaragaye ku isi hose, nko muri Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, Uburayi, Ositaraliya, Uburusiya, Afurika, na Nouvelle-Zélande.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*