spot_img

GABOLA CHURCH: Sobanukirwa byinshi ku rusengero baterana bari kunywa inzoga nyinshi.

- Advertisement -

Kuri iyi isi hari insengero nyinshi zinyuranye ariko nubwo uba usanga ari nyinshi zitandukaniye ku tuntu duto cyane ndetse harinizo usanga zihuza hafi ya byose. Icyakora murizo zose hari rumwe rwihariye rwo muri Afurika y’epfo rwitwa Gabola Church.

Ubusanzwe ijambo Gabola rikomoka mu rurimi rwitwa SeTswana ruvugwa aho muri Afurika y’epfo. Ubusanzwe rero iri jambo Gabola risobanura “Kunywa” muri Gabola church mu gihe cy’amateraniro yabo bavuga ko bihuza n’Imana bari kunywa inzoga nyinshi cyane, dore ko bizera yuko inzoga zikomeye (liquor) zibahuza n’imana muburyo bwimbitse.

- Advertisement -

Wakwibaza uti ese aba bakora amateraniro yabo gute.

Uwashinze uru rusengero witwa Tsietsi Makiti avuga ko ajya kurushinga yari amaze kubona ko hari abantu benshi bacibwa mu nsengero basengeragamo kubera ubusinzi, kugiti cye rero yabonye ko abo bantu ngo bakorerwa icyakwitwa nk’ivangura cyangwa ihohoterwa kuko babuzwa uburenganzira bwabo bwo gusenga kubera uko babayeho.

- Advertisement -

Ngo yahisemo gukoranya abo bose rero ngo bajye babasha gusenga kandi bakomeze bifatire ku gasembuye kabo nta nkomyi, niyo mpamvu urusengero rwe rusengerwamo n’abasinzi kabuhariwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles