Gasasira J.Pierre wamenyekanye cyane nka Bwanakeye yasohoye filime nshya yatangiye kuvugisha benshi.

Uruganda rwa filime nyarwanda ntiruragera ku ntera ikomeye ku isoko mpuzamahanga, icyakora bitandukanye no mu myaka yashize, kuri ubu filime nyarwanda zitangiye kugenda zinyura imitima ya benshi mu gihugu ahanini bitewe na bamwe mu bakinnyi bazo b’abahanga kandi bakaba baragiye biyerekana muri filime nyinshi zahise.

Umwe muri abo ndetse benshi bemeza ko yafata n’umwanya wa mbere ni uwitwa Gasasira Jean Pierre. Uyu wamenyekanye cyane muri filime umuntu yakwita ko ariya mbere yakinnye ndetse ikanamuzamura cyane ariko ndetse ikanakundwa birenze yitwa “ i Kigali si Kigoma” muriyi filimi yitwaga “Bwanakeye” ndetse bitewe n’ubuhanga bukomeye mu gukina ibice aba yahawe (roles) byatumye buri wese yifuza kubona uyu mugabo muzindi filime.

Gasasira Jean Pierre akundwa na benshi

Kuri ubu rero uyu yamaze gushyira hanze umushinga wa filime ye bwite yiswe “Kirihahira” ndetse bitewe nuburyo ikinnyemo benshi bakaba bamaze kwemeza ko ishobora nu kuzarenga izindi zose yakinnye. Kimwe cy’umwihariko iyi filime izazana nuko izakinwamo n’abandi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda.

Aha twavugamo nk’uwitwa: Gasingwa Ernest, Iyamuremye Hawa, Nkundabanyanga Jean Paul, Uwimana Xavella, ndetse na Murenzi Issa aba ni bamwe mu bamenyekanye cyane ndetse bakanakundwa muri filime nyarwanda none kuri ubu biyemeje guhurira hamwe ngo basusurutse imbaga nyamwinshi ibakurikira.

Gasasira J.Pierre (iburyo) na Nkundabanyanga J.Paul bafatwa nka
bamwe mubambere mugihugu mu gukina filime nyarwanda.

Bimwe mubyo ukwiye kumenya kuri filime Kirihahira niko ari filime y’uruhererekane (season/saison) ni filime iba yerekana ubuzima bwo mu cyaro bwa Kirihahira (Gasasira Jean Pierre), muri macye uyu yigira ushinzwe umutekano mu gace bityo akambura abaturage ibyabo muburyo bunyuranyije n’amategeko. Uretse kuba ari na filime ariko inarimo inyigisho nyinshi nkaho buri muntu bizamufasha kumenya uko yakwirinda ubutekamutwe dore ko kuriki gihe bweze cyane.

Uwimana Xavella

Figure 3Iyamuremye Hawa
Icyo nagukangurira nukuzajya ukora uko ushoboye ukabasha gukurikirana iyi filime dore ko bizajya byorohera buri wese kuyibona kuko izajya itambuka ku rubuga rwa youtube rwitwa “Ubwiza Entertainment Pictures”

[kwamamaza]

VIDEO WAREBA