GATSATA: Umugabo yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Umugabo witwa Ntamavukiro Joseph utuye mu mudugudu wa Gataramo, mu Kagali ka Nyamugari mu murenge wa Gatsata yiyiciye umugore we Habiyambere Venancien amukubise isuka mu mutwe.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 4/10/2021, ko uyu mugabo yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe bapfuye amafaranga ibihumbi icumi.

Nk’uko Ntamavukiro wishe umugore we yabitangarije BTN TV dukesha Iyi nkuru avuga ko bari bapfuye amafaranga ibihumbi icumi gusa ngo hari ni ibindi bibazo bari bafitanye.

Ati “Twapfuye amafaranga ibihumbi icumi, gusa hari andi mafaranga yari abitse ariko ntago namenyaga irengero ry’ayo, yabaga ari menshi kuko ayo yakoreraga yose yayabikaga, gusa twari dufitanye n’andi makimbirane twahoraga dutongana ibishingiye ku mitungo”

Uyu mugabo wakoranaga n’umugore we ibiraka avuga ko impamvu yatumye akora ibyo ko hari umwana wabo w’umukobwa wari wagiye mu cyaro nuko nyina akamuha ayo mafaranga, umugabo yayamubaza akamubwira ko ibyo bitamureba.

Ntamavukiro uvuga ko amafaranga yakoreraga yose yayahishaga, gusa ngo umugore we yamubwiraga ko ayajyana ku wundi mugore dore ko yari afite undi mugore wa kabiri ku ruhande.

Ntamavukiro aricuza icyaha yakoze anemeza ko yamwicishije isuka.

Ati: “Ndikwicuza icyaha nakoze kuko ari icyaha ndengakamere, isuka niyo namwicishije.”

Abaturage bari aho umujinya wari mwinshi cyane bavuga ko na we yagakwiriye guhita yicwa, dore ngo ko umugore we yishe yitondaga kandi yitwaraga neza mu mudugudu.

[kwamamaza]

Uyu muryango wakodeshaga inzu babagamo kuko abo bombi bavuka mu karere ka Bugesera, bakaba basize abana bane harimo n’uwimyaka itatu, umukuru akaba yari afite imyaka cimi n’ine (14).

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*