Uyu mugabo w’umujenerali ntajya yiburira ndetse hari byinshi avuga abantu bagakeka ko urubuga rwe rushobora kuba rwaribwe n’abandi bantu kuko usanga bidahuye n’umwanya we mu gihugu cya Uganda. Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa perezida Museveni ariko kandi akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare aherutse kuvuga ko afite gahunda yo kubakira umuraperi nyakwigendera Tupac shakur ikibumbano mu mujyi yavukiyemo.
Tupac wapfuye mu 1996 ku myaka 25 gusa, yishwe arashwe mu mihanda y’umujyi wa las vegas muri America. Afatwa nk’umuntu wavumbuye injyana ya Rap ndetse akayiteza imbere ndetse akaba ari umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane ku isi yaba mu gihe yari akiriho ndetse na nyuma yuko apfuye. Kugeza nubu mu myaka irenga 25 apfuye indirimbo ze ziracyacurangwa cyane kuburyo ushobora gukeka ko akiriho cyangwa apfuye vubaha.
Uyu musore rero warukiri muto yapfuye afite abakunzi benshi yaba muri America ndetse no ku isi hose, muri abo bakunzi hakaba hari harimo n’umwana mukuru wa perezida Museveni ubu wamaze kuba jenerali ukomeye mu gihugu cya Uganda. Kuri ubu rero Muhoozi yiyemeje kutazatuma izina rya Tupac ryibagirana kuko avuga ko azakora ibishoboka byose akubaka ikibumbano cya Tupac. Kubwa Muhoozi avuga ko Tupac ari umuririmbyi w’umunyafurika ukomeye kurusha abandi bose babayeho nubwo yavukiye ndetse agakurira muri America.
Rero avuga ko Tupac atahawe agaciro ka nyako akwiriye ndetse nk’abafana be muri Amerika bakwiriye kumwubakira ikibumbano byabananira akazabyikorera ndetse akazacyubaka mu mujyi Tupac yavukiyemo. Muhoozi ati: “niba abavandimwe bacu muri America batarubakiye tupac ikibumbano mu rwego rwo guhora tumwibuka, nshaka kugira icyo nkora. Nshaka kubakira Tupac ikibumbano mu mujyi yavukiyemo. Reka mwifurize iruhuko ridashira”