spot_img

Google igiye kwishyura arenga miliyoni $400 kubera kumena amabanga y’abakiliya.

- Advertisement -

 

Si benshi bajya babimenya ariko buri mwaka ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google, Facebook, ndetse n’ibindi byishyura amamiliyoni y’amadorali ku bakiliya bakoresha izo mbuga biturutse ku kumena amabanga bikozwe nibyo bigo. Uramutse usobanukiwe neza inzira z’amategeko ndetse ukaba ufite n’ibimenyetso nawe ushobora kuba miliyoneri kuko wahita ujya kurutonde rw’abazahabwa kurizi miliyoni umunsi umwe.

- Advertisement -

Ibi tubivuze kuko kuriyi nshuro nanone ikigo gikomeye ku isi Google cyemeye kwishyura impozamarira ku bakiliya bayo z’amadorali agera kuri miliyoni 391.1, akaba ariyo mpozamarira itubutse kimwe mu bigo bigiye kwishyura mumateka. Ibi bije nyuma y’iperereza ryakozwe ryerekeye amabanga y’abakiliya bakoresha Google kuri android na iPhone yamenwe niki kigo maze iperereza ritegeka ko Google igomba kwishyura impozamarira ingana kuriya muri leta zirenga 40 zo muri America.

Uyu mwanzuro wafashwe kuwa mbere tariki 14/11/2022 ndetse ubu Google igiye kuba ikigo cya mbere giciwe amande menshi mu mateka y’ikoranabuhanga kubera kumena amabanga y’abakiliya bayo. Google ishinjwa ibyaha byinshi birimo gukurikirana inzira zose abantu batandukanye bagiye banyuramo, kabone nubwo abo bakiliya babaga bafunze gahunda yo gukurikiranwa izwi nka “location tracker” kuri telephone.

- Advertisement -

Iki kirego cyazamutse bwa mbere muri 2018, iki kirego cyaje gukomeza ndetse biza kugaragara ko abantu barenga miliyari 2 bakoresha android ndetse nababarirwa muri za miliyoni bakoresha iPhone baramenewe amabanga.

Uku kunyuranya n’ubushake bw’abakiliya ngo byatumye Google ikoresha aya makuru y’abakiliya maze isaruramo amafaranga menshi cyane kandi abakiliya batabizi ndetse batabishaka, ibi ahanini bikorwa mu buryo bwo kubona abamamaza kuko iyo Google ibonye ahantu ukunda kuba uri imenya nubwoko bw’amatangazo ikoherereza bitewe n’abacuruza bakorera aho hantu ukunda kuba uri, ibi rero Google yabyungukiyemo cyane.

Ibi byanatumye ibice birenga 80% by’amafaranga yose Google yinjije barayakuye mu kwamamaza. Bivugwa ko mu mwaka ushize gusa Google yinjije miliyari 257 z’amadorali.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles