Gutamira inzoka nzima, Ndetse n’ibindi bitangaje, Irebere ibirori byateye benshi ubwoba.(Amafoto)

Ese wowe ushobora gufata inzoka nzima ukayitamira cyangwa ukayishyira mu zuru? Uyu mugabo w’umunyabugenge yatangaje abitabiriye ibirori bose bataha bakutse umutima. Ibyo yakoreye ku nzoka abantu bemeza ko ari umwe mubantu bakorana n’imyuka mibi ba mbere ku isi.

Hari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya w’abashinwa benshi bazi nka “Chinese new year” uyu mugabo ususurutsa ababyitabiriye yafashe umutwe w’inzoka nzima igenda awuseseka mu zuru rye ndetse no mu kanwa. Ibi birori burigihe byizihizwa bikomeye mu gihugu cy’Ubushinwa, ariko siho gusa kuko n’Abashinwa baba mu bindi bihugu barabyizihiza ndetse biba ari ibirori bikomeye cyane.

Uyu mwaka kandi banawise umwaka w’inzoka ndetse banza arinayo mpamvu bahisemo kuzana uwo mugabo ngo asusurutse abari aho. By’umwihariko rero ibi byari byabereye mu gihugu cy’Ubushinwa nibyo byahuruje abantu ariko bigeze ku itsinda risusurutsa ryafashishije inzoka benshi bifashe mu maso.

Ubundi ibi birori babyita Lunar New Year cyangwa se spring festival.
Nibyo birori byitabirwa cyane ndetse bikizihizwa ku rwego rwo hejuru muriki gihugu. Aba bizihiza uyu munsi ku rwego nkurwo aba kristu bizihizaho Noheli. Buri mwaka rero ugira izina ryawo ndetse uwa 2013 arinawo wabereyemo ibyo birori wari wiswe uw’inzoka ndetse abenshi baba bategereje ko umwaka w’inzoka uba mwiza cyane nubwo uwa 2013 bavuze ko atariko wagenze.

[kwamamaza]

Ese wowe waba warabonye cyangwa waritabiriye ibi birori?

VIDEO WAREBA