Hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola hafi y’u Rwanda.

Tariki 8/10/2021,  Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko hagaragaye ubwandu bushya bwa Ebola mu gace ka Butsili mu Ntara ya Kivu, aho hari hashize igihe gito habonetse undi murwayi, wabonetse tariki 3/10/2021.

Butsili yegereye Beni, umujyi wari umwe mu wibasiwe na Ebola muri 2018–2020 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kandi ni mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Butembo wahuye na Ebola nshya mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima ku isi (OMS) mu karere ka Afurika, Dr Matshidiso Moeti yagize ati: “OMS ishyigikiye inzego z’ubuzima gukora iperereza ku bwandu bushya bw’icyorezo cya Ebola.”

Akomeza avuga ati: “Amajyaruguru ya Kivu yibasiwe n’icyorezo cya Ebola mu myaka mike ishize, ariko ibi byongereye ubumenyi mu baturage ndetse no gukangurira abaturage, bituma habaho igisubizo cyihuse.”

Abashinzwe ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari ku isonga mu gushaka igisubizo, babifashijwemo na Minisiteri y’ubuzima na OMS.

Mu byorezo byabanjirije ibindi muri Kivu y’Amajyaruguru, OMS yafashije mu kongera ubushobozi bw’abatekinisiye bo muri laboratware, abatwara abagenzi, amakipi y’inkingo kandi begera abaturage, ndetse banashyiraho gahunda yo gufasha abacitse ku icumu rya Ebola.

[kwamamaza]

Imibare yerekana ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo icyorezo cyimaze kuhagera ku nshuro ya 10, kikaba kimaze imyaka igera kuri ibiri nicyo cya kabiri kinini ku isi kandi igihe cyarangiraga hari hamaze kwandura abantu 3481, abapfuye ni 2299 n’abacitse ku icumu 1162.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*