Mu gihe bamwe baba bari mu matiko abandi bari mubintu by’amafuti hari abandi baba baticaye hamwe bari kuvumbura. Bitewe nuko hadutse indwara nyinshi ziterwa n’umunyu mwinshi abashakashatsi ntabwo bajya bicara ubusa ahubwo bahora bashaka ikintu cyahindura isi.
Mu gihugu cy’Ubuyapani ubu havumbuwe ikiyiko gikoresha amashanyarazi ariko iki kiyiko ntigisanzwe, mugihe uri kukirisha gituma wumva ibyuri kurya birimo umunyu kabone niyo yaba nta na gacye karimo.
Ibi rero bituma umuntu ashobora kurya ibiryo bitarimo umunyu ariko akabirya nta kibazo afite cyuko bitaryoshye kuko iki kiyiko kirabikemura byose. Aba bavuga ko bitewe nuko indwara zimwe na zimwe zirimo umuvuduko w’amaraso, stroke ndetse n’izindi ndwara bivugwa ko ziterwa no kurya umunyu mwinshi buri kintu cyose cyatuma izi ndwara zicika kigomba gukorwa, iki kiyiko rero ngo kizatuma ingano umunyu abantu baryaga igabanuka bityo n’indwara ziterwa nawo zizagabanuka.
Aba bavuga ko ushatse washyira akunyu gacye mu biryo cyangwa washaka nako ukakihorera kuko iki kiyiko kizahita gihindura ibintu byose wumve umunyu mu biryo kabone nubwo nta na gacye kaba karimo.