Ibimenyetso tubona ku bicuruzwa binyuranye mu by’ukuri bisobanura iki? Niba nawe uri mubo byayobeye uyu munsi uraza kubimenya byose.

Kenshi ushobora kuba ureba kuri televiziyo yawe, kuri telefone, kurukweto waguze, cyangwa se ku mwenda ukabona ibimenyetso byanditseho binyuranye ariko ntumenye icyo bivuze, inyuguti ya R cyangwa C iri mu kaziga, amagambo TM tubona ahantu hatandukanye (©, ®, ™,) kimwe n’ibindi ujya ubona, ariko ntumenye icyo bishatse kuvuga.

Mu by’ukuri byavuye he, byazanywe na nde, bishatse kuvuga iki, ese bikoreshwa ryari?. Kurikira inkuru yose, ukomeze gutyaza ubwenge muburyo buhambaye.

©: Copyright symbol

Iki ni ikimenyetso gishyirwa ku bikorwa binyuranye birimo nk’ibitabo cyangwa indirimbo ndetse n’inyandiko. Iki kimenyetso kibanziriza izina rya nyir’igikorwa uba umaze cyangwa uba ugiye kureba, bikaba bisobanuye ko uwo muntu ariwe wenyine wihariye uburenganzira bwose kuricyo gihangano. Ibi bisobanuye neza ko uramutse ushaka gukoresha icyo gihangano ariwe wenyine ugomba kuguha uburenganzira bwo kugira aho ugikoresha cyangwa aho ugihindura (modification).

®: Registered trademark

Nubona izina ry’ikintu runaka rikaba riherekejwe nakanyuguti ka R kari mu ruziga, iryo zina uzaryitondere cyane. Nukubera ko biba bisobanuye ko iryo zina uri gusoma, ryanditswe mu rwego rw’amategeko. Kugira ngo ubyumve neza usanze ijambo “PAMAKIO®” urabona iriho kariya kajambo, mugihe wabibona ahantu bimeze kuriya, biba bisobanuye ko ntawundi muntu ku isi, ushobora gushinga uruganda cyangwa ikindi kigo ngo akite Pamakio. Muri macye gasobanura ko iryo zina ryamaze gufatwa rifite ba nyiraryo ndetse bakaba bararyandikishije mu rwego rw’amategeko. Ubirenzeho nawe iryo zina ukaryiha ukaryitirira ibikorwa byawe, ba nyirubwite barigutanze baba bemerewe kukurega, ndetse bakagucisha amande utazigera ushobora kubona. Kirazira kikaziririzwa gukoresha aka kamenyetso, nyamara uzi neza ko utiyandikishijeho iryo zina mu rwego rw’amategeko. Mu gihe nta byangombwa ufite byerekana ko waryandikishije ntukwiye gushyiraho aka kamenyetso kubikorwa byawe kabone nubwo waba ufite uburenganzira kuribyo 100%. Aka kamenyetso ubusanzwe gashyirwa ku mpera y’izina ry’ikigo ahagana hejuru cyangwa hasi.

TM™

Akandi kajambo abantu benshi bakunda kwibazaho, ni inyuguti ebyiri zikunda guherekeza izina ry’ikigo runaka cyangwa uruganda, ni inyuguti ebyiri arizo TM ariko zikaza ziri mutunyuguti duto cyane kumpera y’izina ry’ikigo runaka. Abantu mukunda umupira ibi muzabibona ku ijambo “FIFA WORLD CUP TM” ubusanzwe aka kajambo TM nako kajya kugira ubusobanuro nk’ubwako twabonye hejuru ka C iri muruziga, kuko yose yerekana ko iryo zina rifite ba nyiraryo. Gusa itandukaniro rihari nuko iyo izina ry’ikigo runaka barishyizeho TM biba bisobanuye ko iryo zina rifite ba nyiraryo baryiyitirira ariko bakaba batararyandikisha mu rwego rw’amategeko. Mbese ninko kubwira abantu ko umutungo ari uwawe ariko utarawandikisha.

QC PASSED

Quality Control Passed: ibikoresho hafi ya byose dufite murugo uzabisangaho aka kajambo ngo “QC” iyo bitanditse kuricyo gikoresho nyir’izina akenshi haba hometseho agapapuro byanditseho. Muri macye iri jambo riranga (ryerekana) igikoresho gifite ubuziranenge mpuzamahanga. Bisobanuye ko igicuruzwa cyanditseho aya magambo cyiba cyaranyuze ndetse cyaratsinze igerageza ryerekeranye n’ubuziranenge mpuzamaganga.

CE

Commission Europeene (European Commission): Igicuruzwa cyanditseho aka kajambo, biba bishatse kuvuga ko cyemerewe gucuruzwa kumugabane w’uburayi. Ibyo bicuruzwa bihabwa aka kamenyetso, nyuma yuko bikorewe isuzuma n’ubundi rijyanye n’ubuziranenge, kurengera ibidukikije ndetse no kubungabunga ubuzima bwa muntu. Iyo basanze icyo gicuruzwa cyujuje ibisabwa byose nibwo bakwemerera gushyira izo nyuguti kuricyo gicuruzwa. Ibi kandi bisobanuye ko gishobora gucuruzwa ku butaka bw’umugabane w’uburayi hose nta nkomyi hatitawe aho cyakorewe.

Ese wowe hari byinshi waba wamenye wajyaga wibaza bikakuyobera?

[kwamamaza]

Niba kandi harikindi wifuza ko twakubwiraho utwadikire utubwire maze tuzagusangize ubusobanuro bwimbitse.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*