Ibura ry’abagabo muri portugal, ritumye abakobwa bashirira muri africa. Dore ibyo bitwaje nk’inkwano.

Kuri uyu munsi ntibikiri inkuru ko kubona uwo muhuje mugakundana ndetse bikagera naho mubana, ari ikintu gikomeye kurusha ibindi byose. Iyi ngingo haraho igeze ahakomeye mu bihugu byinshi birimo na Portugal, igihugu gitunze abakobwa benshi kandi beza, ariko nanubu bikaba bikibagoye kubona abasore bashyingiranwa nabo.

Ikinyamakuru “Jeune Magazine” kivuga ko Portugal ari kimwe mu bihugu by’iburayi bifite abakobwa beza cyane ndetse bateye neza, gusa ibi ntibikuraho ko kuri bamwe murabo bakobwa bikiri inzozi zigoye cyane gukora ubukwe, dore ko ari ishema rikomeye cyane kubakobwa benshi cyane. Gusa kuva muri 2018 kugeza 2020 mu gihugu cya Portugal bivugwa ko ibintu byahinduye isura kuko hadutse umuco utari uhasanzwe aho ubukwe bwinshi bwabaye wasangaga buhuje abakobwa b’abanya Portugal ndetse n’abasore b’abirabura.

Bivuze neza ko kubakobwa bose bifuza kwikorera ubukwe babanza kurenga iby’amoko n’imbibi, bakaba barahisemo kuyoboka abasore b’abanyafurika biteguye gukorana nabo ubukwe, hatitawe aho bakomoka. Gusa ibi siko ababyeyi bamwe muricyo gihugu babyumva cyangwa ngo babyemere, kuko baracyakomeye kumuco wabo, aho baba bifuza kuzaraga imitungo yabo ba kavukire bo mu gihugu ariko kandi akaba ari n’umuco wabo wo gushyingira abanyagihugu.

Gusa hari abandi babyeyi batareba ibyo, bo icyo bishakira ari ugushimisha abakobwa babo bakabafasha kugera kunzozi zabo zo gukora ubukwe, hatitawe kubo babukoranye nabo, yaba ari umunyamahanga yaba umwirabura ntacyo bitayeho. Aba bakobwa bo muri Portugal, bavuga ko kuba bahitamo abirabura mbere y’abandi aruko abirabura barangwa n’ibintu byinshi bikundwa na benshi.

Aha harimo nko kuba abirabura bagira imbaraga zihagije, bakaba bateye neza kugihagararo benshi, ikirenze ibyo abirabura benshi baba bazi kwita kumiryango yabo bahamye hamwe, bemeza ko kandi burya ijanisha rinini ryerekana ko abirabura bakunda urukundo rwa nyarwo. Nubwo hari bamwe bamaze gukora ubukwe ariko bivugwa ko umubare munini w’abakobwa ubu bari guhurumbira ku basore b’abirabura ndetse benshi bagahita bajyana abo basore iburayi.

[kwamamaza]

Niba nawe rero uri umusore w’umwirabura, uri ingaragu, ntawamenya ushobora kwegukana umwe muribo ukajya kwibera muri Portugal.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*