Ifi yo mu bwoko bwa Shark yarumye igitsina cy’umusore ukiri muto.

Abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga mu mazi umusore wuzuye amaraso nyuma yo kurumwa igitsina cye n’igifi cy’inkazi cya Shark.

Amakuru avuga ko iki gifi cyariye uyu mwana nyuma y’uko abashinzwe umutekano bari bamusabye kogera hafi y’inkombe.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje abashinzwe ubuzima basimbukira mu mazi mu rwego rwo gutabara Jose.

Bamukuruye ku mucanga, aho yahumekaga bigoye umwe mu barinzi amufashe umutwe amubwira ngo “komeza guhumeka”.

Abashinzwe umutekano barambitse Jose ku mucanga mbere yo kubona akaga gakomeye yahuye nako

Ikabutura y’iyi ngimbi yari yashwanyaguritse cyane ndetse yagaragaraga nk’uwapfuye ubwo yazanwaga ku mucanga.

Ikibabaje ni uko iyi ngimbi yapfuye ubwo yari mu nzira yerekeza ku bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Restauracao by’ahitwa Recife, Miguel Arcanjo, yavuze kuri aya mahano yo muri 2018 ati: “Yagezeyo nta ubwenge, afite igikomere kinini cyane, giteye ubwoba.

Nyuma yo kubagwa, byarangiye ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, yajyanwe muri ICU.

[kwamamaza]

“Yatakaje amaraso menshi ahabwa andi ariko yagize ikibazo cya hypovolemique arapfa.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*