Ikipe ya KCCA iherutse gusezererwa na As Kigali igiye kubaka stade yayo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu, iyi kipe y’umujyi wa Kampala KCCA yatangaje ko yamaze gushyikiriza igishushanyo mbonera cya stade yabo, ikigo kigomba kuzayubaka kitwa ‘Sarjan Construction”.

Mu itangazo KCCA yagize iti: “nyuma yo gukora inyigo ndetse no gutegura ingengo y’imari ku iyubakwa rya “MTN Omondi Stadium” tunejejwe no kubamenyesha ko twahisemo ikigo cy’ubwubatsi cyitwa Sarjan Construction, kugira ngo kizakore imirimo y’ubwubatsi bw’iyi stare”.

“ahazakorerwa iyi mirimo naho twamaze kuhashyikiriza iki kigo, kugira ngo imirimo y’icyiciro cya mbere itangire. Iyi mirimo biteganyijwe ko izamara amezi 18”

Ikipe ya KCCA iherutse gusezererwa mu mikino nyafurika ya confederation cup, nubwo bamwe mu bakunzi bayo batanyuzwe nuburyo iyi kipe yabo yasezerewemo dore ko bavugaga ko AS Kigali yayikuyemo ifashijwe n’icyorezo cya Covid-19.

KCCA uretse kuba igiye kubaka ikibuga cyayo, ni imwe mu makipe bivugwa ko afite umushinga w’igihe kirekire mu mupira kandi ahanini bikagaragarira ku bakinnyi yohereza hanze ndetse n’uburyo ihozaho.

[kwamamaza]
Uku niko Stade ya KCCA izaba imeze

VIDEO WAREBA