Imodoka ikoze mu birahure ikomeje kuvugisha benshi. Irabonerana ahantu hose. Yirebe nawe…

Tekereza wicaye mu modoka mu Rwanda cyane cyane nko mu mujyi wa Kigali, ahaba abantu benshi, ariko nanone abantu bakaba babasha kureba ibintu byose biri mu modoka imbere, yaba abantu bayicayemo, ibyuma biyikoze, ndetse n’ibindi. Uko uri kubyumva ninako iyi modoka itangaje iteye kuko irabonerana ahantu hose.

Ni imodoka yakozwe n’ikigo TRW Automobile ndetse ikaba yarerekanywe ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Frankfurt mu budage, mu birori byo kwerekana imodoka. Iyi niyo modoka ya mbere igiye ahagaragara ibonerana, bitewe nuko ari iya mbere yo muri ubwo bwoko igiye hanze yavugishije abantu cyane bibaza bati ese ikora ite cyangwa se ibyiza byayo ni ibihe?

Iyi modoka izwi nka “Transparent car” ikoranye ubuhanga bwinshi kuko ishobora kwitwara, cyangwa se ukayitwara bitewe nuko ubihisemo. Abakoze iyi modoka ngo bashatse kugira ngo abantu bafite amatsiko yo kumenya uko ibyuma by’imodoka bikora iyo iri kugenda bazabashe kubibona biri kuba atari ukubisoma gusa. Muri macye buri kintu cyose uba ukireba kiri kuba iyo iri kugenda kuko ubasha kuyireba ibice byayo byose.

[kwamamaza]

Iyi modoka kandi uretse no kuba igaragara muburyo budasanzwe inihariye ubuhanga buhanitse. Irimo umukandara ubwawo umenya igihe cy’impanuka ugakora akazi ko kurinda uri mumodoka kuburyo ntacyo aba nakimwe.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*