Ubusanzwe mu gihugu cy’Ubuhinde inkwano ntiyemewe mu mategeko kuko yakuwe mu mategeko yicyo gihugu kuva mu 1961. Gusa nubwo aruko bimeze kugeza nubu, umuryango w’umukobwa uracyasabwa gutanga impano zimwe na zimwe ku musore mu gihe babiri bagiye gushyigiranwa kandi zitabonetse ntibiba byoroshye ko ubukwe butaha.
Ibi ninabyo byateye agahinda umukobwa w’imyaka 27 usanzwe ari umwalimu mu mujyi wa Bhopal, watangije inyandiko igomba kuzasinywaho na benshi (iyi nyandiko isanzwe izwi nka petition) akaba ashaka ko izasinywaho na benshi maze bakazasaba leta gutanga ubufasha ikohereza abapolisi ahabera ubukwe kugira ngo ihagarike ibi bituma abakobwa babengwa umunsi kuwundi.
Uyu mukobwa avuga ko yatangije iyi nyandiko kubera ko we ubwe amaze kubengwa n’abasore benshi ku munota wa nyuma bapfuye inkwano. Bwa nyuma bimubaho byari mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ubwo se wuyu mukobwa yatumiraga umusore ndetse n’umuryango we bari bizeye ko uwo musore agiye kubabera umukwe. Aba bakigera mu rugo, ikintu cya mbere gikomeye uyu muryango wumvise nuko iwabo w’umusore bifuzaga byibuze inkwano iri hagati ya miliyoni 6 na 7 z’ama rupee akoreshwa aho mu buhinde, aya mafaranga ari hagati ya miliyoni 85 na miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubwo umukobwa yaganiraga n’umusore ukwabo bihariye uyu mukobwa yumvise ko umusore we adashingiye ku nkwano ndetse we ntacyo bimutwaye kuba yajyana umukobwa nta nkwano bamuhaye. Gusa mu minota micye, umuryango w’umukobwa yumvise ko nabo bamubenze, maze aba umusore wa gatandatu umubenze kubera inkwano.
Wowe wumva arinde wakabaye atanga inkwano, umusore cyangwa umukobwa?