spot_img

Injangwe zirenga 1000 zatabawe zigiye kubagwa. Irebere ukuntu turya ibyo tutazi.

- Advertisement -

Polisi mu gihugu cy’ubushinwa ivuga ko iherutse gutabara injangwe zirenga 1000 bivugwa ko zari zigiye kubagwa kugira ngo inyama zazo zijye zigurishwa byitwa ko ari iz’ingurube n’intama nkuko ibinyamakuru byo mu bushinwa byabitangaje.

Polisi ivuga ko kugira ngo iki gikorwa kigerweho byaturutse ku makuru yahawe n’imwe mu miryango iharanira imibereho myiza y’inyamaswa, ayo makuru bamaze kuyahabwa bahise batangira ibikorwa byo guhagarika ikamyo yari itwaye izo njangwe mu mujyi wa Zhangjiagang mu burasirazuba bw’igihugu.

- Advertisement -

Ikinyamakuru PAPER kivuga ko izo njangwe zahise zijyanwa aho zirinzwe neza, ariko hasigara impungenge z’ubuziranenge bw’inyama zicuruzwa. Bivugwa ko inyama z’injangwe zishobora kuba zicuruzwa ku isoko ry’Ubushinwa ariko mu buryo butazwi, ibyo rero bigakomeza gukurura impungenge ku buziranenge bw’ibiribwa muricyo gihugu. Ubu bivugwa ko inyama z’injangwe zishobora kugura amafaranga yu Rwanda agera muri 800 ku nyama zingana n’inusu byibuze.

Izi njangwe nubwo bitaramenyekana niba arizo mu ngo cyangwa niba ari ibihomora byazereraga ku musozi, gusa bivugwa ko aho zari zijyanywe zari kujya zicuruzwa zokeje mu buryo bwa mushikaki na sosiso ariko bikajya byitwa ko ari ingurube cyangwa intama.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles