spot_img

Injira neza mu mayobera akomeye, Ni nde wakoze ifaranga riruta ayandi ku isi? Na nubu byibazwa na benshi ariko ababona ibisubizo ni bacye. Sobanukirwa…

- Advertisement -

Ku itariki ya 03 Mutarama 2009 nibwo bwa mbere habayeho gucukura (mining) kwa mbere kw’ifaranga ubu ryifuzwa na benshi ku isi. Ni ugucukura benshi batari baziko kuzagira akamaro kuko ni n’akazi kari kaje ariko hatazwi icyo kazamara mu minsi izaza.

Bitcoin ubu yabaye umwami w’ifaranga ryaba irifatika (paper money) ndetse n’iridafatika (cryptocurrency) uku gucukura kwa mbere kwabayeho kwakozwe n’umuntu nanubu utazwi isura ndetse n’imyirondoro nyakuri ariko we yiyitaga “Satoshi Nakamoto”.

- Advertisement -

Kuva icyo gihe kugeza nubu Satoshi Nakamoto ni izina ryabaye ikimenyabose ariko bamwe batekereza ko ari umuntu umwe cyangwa se bikaba ari itsinda ry’abantu nanubu bataramenyekana biyise iryo zina, iryo zina rero niba nawe urizi niryo riri inyuma y’iremwa ry’ifaranga rikomeye ku isi ryitwa Bitcoin rikaba rikorera kuri internet ariko rihenze kuburyo buri hejuru cyane. Kugira ngo ubyumve neza nuko ubu Bitcoin imwe ihagaze agaciro k’amadolari ibihumbi 57,205 (aya asaga miliyoni 80 mu mafaranga y’u Rwanda) ngaho ibaze nawe ifaranga ringana ariko uwarishyizeho akaba atazwi kugeza n’uyu munsi.

- Advertisement -

Icyakora mbere yuko habaho iremwa rya Bitcoin izina Satoshi Nakamoto ryari rizwi ariko nabwo rizwi n’abantu gusa bari abahanga kuri mudasobwa (developers, hackers) iri zina ryamenyekanye cyane ubwo uwo muntu urikoresha yashyiraga kuri internet ikimeze nk’itangazo kiswe white paper ndetse akakiganiraho n’abahanga bakoreshaga ikoranabuhanga icyo gihe, iryo tangazo ryavugaga ko Bitcoin aribwo buryo bugiye kuza ku isi, bukaba ari uburyo bushya bugiye kuzajya bukoresha mu bucuruzi ubwaribwo bwose ndetse no kwishyurana ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga ni inyandiko yagiye hanze kuwa 31 Ukwakira 2008 urwandiko ruti: “Ubu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga buzaba butandukanye n’ubusanzwe kuko uzajya wikorera ubucuruzi na mugenzi wawe mwishyurane hatajemo ibigo by’imari (banks).

Byari bisobanuye neza ko ari ifaranga ritazaba rigenzurwa nuwariwe wese ahubwo urifite ariwe uzajya aryigenzurira gusa. Iyo nyandiko rero urebye niyo mbanzirizamushinga wa mbere w’iremwa rya Bitcoin, kuva ubwo Satoshi nibwo yabaye ikimenyabose nubwo yavuze byafatwaga nk’amahamba kuko byari bigoye gusobanura ko habaho ifaranga ritari mu biganza bya leta iyariyo yose.

Icyakora nubwo uwakoze bitcoin akiri amayobera ifaranga yakoze ryo si amayobera, kuko ibyo yavugaga byaje kubaho. Bitcoin ubu ni ifaranga witungira nta leta yaritesha agaciro uko yishakiye ndetse urifite niwe ugena uburyo bwo kurikoresha nta nkomyi. Umuntu wa mbere wakoze ubucuruzi akoresheje Bitcoin yabukoze kuwa 22 Gicurasi 2010 aho umugabo yatanze Bitcoin ibihumbi 10 bakamuha Pizza 2 zihagaze amadolari 41, uwo munsi wahise ujya mu mateka witwa umunsi wa Pizza za Bitcoin “Bitcoin Pizza day” nibwo bwa mbere hari habayeho ubucuruzi ubwaribwo bwose bwifashishije ifaranga ridafatika (cryptocurrency).

Ariko se ni bande bakekwa bashobora kuba barimo Satoshi Nakamoto?

Nyuma y’imyaka rwa rwandiko rugiye hanze uwakoreshaga aya mazina ya Nakamoto Satoshi yahise abivamo ibya Bitcoin, ndetse icyo gihe kuwa 23 Mata 2011, yandikiye mugenzi we email akaba ari uwo bafatanyaga gushyira ku murongo (developing) bitcoin amubwira ko we yigiriye gukora ibindi ibya Bitcoin yabivuyemo, icyakora yashimangiye ko ahazaza ha Bitcoin ari heza ndetse iri mu maboko meza. Kuva icyo gihe ntabwo Satoshi yongeye kugaragara kuri internet ndetse nta muntu numwe wigeze avuga ko bongeye kuvugana sibyo gusa kuko hanakozwe ubushakashatsi ngo harebwe email ya nyuma yanditse aho yaje ituruka ariko ntanumwe wigeze ahamenya.

Mu mateka yose ya bitcoin nta kintu kigeze cyayobeye benshi nk’umuntu wayikoze, iryo zina gusa niryo ryamenyekanye ariko nta sura, nta mwirondoro wundi, nta hantu runaka yabaga cyangwa ibindi. Hari abantu bavuga ko Satoshi Nakamoto ari akabyiniriro k’itsinda ry’abahanga kuri mudasobwa, ariko abandi bagakeka ko Satoshi ari umuntu umwe mu muryango w’aba yakuza baba mu bwongereza hari n’abavuga ko ari umugore wigize umugabo.

 

Ariko uko imyaka igenda ihita hari abakekwa ko haba harimo umwe akaba ariwe Satoshi nyakuri, abandi bakavuga ko ahubwo abo bakekwa ariryo tsinda ryiyise Satoshi ryatunganyije Bitcoin.

Abo bantu ni bande? 

Dorian Nakamoto

Muri 2014 umunyamakuru Leah M Goodman yanditse inkuru yashikuye imitima y’abantu yavugaga ngo ngiye kubabwira bamwe mu bari inyuma y’ifaranga rya bitcoin. Ntawundi yari agiye kuvuga ni umugabo n’ubundi wihebeye ibya mudasobwa ufite ibisekuru mu buyapani ariko akaba yibera muri Amerika ariwe Dorian Prentice Satoshi Nakamoto. Icyo gihe uyu mugabo yari afite imyaka 64, icyakora ubwo bakoranaga ikiganiro nuyu munyamakuru Dorian yatangaje ko ntahantu na hamwe ahuriye na Bitcoin ndetse ntanicyo ayiziho kijyanye n’iremwa ryayo, nyuma babandi cyangwa wawundi wiyise Satoshi Nakamoto wa bitcoin wa nyawe yanditse avuga ko ntaho ahuriye na Dorian.

Craig wright

Bitandukanye n’abandi wasangaga bakekwa ko baba aribo bashinze bitcoin uyu munya Australia Craig Wright we ubwe yitangarije ko ariwe nyiri Bitcoin. Gusa abantu ntibashyizwe bagiye gukora ubushakashatsi bwinshi ariko nyuma biza gutahurwa ko uyu mugabo abeshya ntaho ahuriye n’ishingwa rya bitcoin nubwo nawe asanzwe ari umuhanga mubya mudasobwa.

Nick Szabo

Kimwe mu byatumye Nick Szabo nawe aza ku rutonde rw’abakekwa nuko neza neza nawe afite byinshi yakoze mbere bisa na bitcoin, kuva mu 1996 yashyize hanze inyandiko zivuga ko bizatinda hakazaho uburyo bw’imyishyurire butameze nk’ubusanzwe aho umuntu ariwe uzajya acunga umutungo we leta itabyitambitsemo ndetse bidasabye ibigo by’imari. Muri 2008 mbere gato y’ishingwa rya Bitcoin nabwo yashyize hanze izindi nyandiko zijya kumera uku. Sibyo gusa kuko Szabo na Satoshi burigihe mu mvugo no mu nyandiko zabo bibandaga ku muntu bafatiraho icyitegererezo umuhanga mubukungu Carl Menger. Gusa Nick Szabo nawe yaje kwamaganira kure ibyavugwaga yemeza ko ntaho ahuriye na Satoshi Nakamoto.

 

Nubwo abakekwa ari benshi, gusa kugeza nuyu munsi ntiharamenyekana umuntu wa nyawe washinze bitcoin, ndetse we n’itsinda ryamufashaga nibo bonyine bafite imikorere ya bitcoin, ni ifaraga rizamuka umunsi kuwundi kugeza naho mu bihugu bimwe na bimwe ama bank yashyizeho uburyo bwo kugura no kugurisha bitcoin. Icyakora abantu benshi bakangurirwa gukoresha bitcoin mu bushishozi bukomeye kuko nubwo ari ifaranga uba wigengaho ariko ari n’ifaranga utashingira muburyo bwose kuko igihe cyose ushobora kwisanga ibyo warufite byagiye bitewe nuko nta hantu hazwi wabariza.

Kugira ngo ubyumve neza bitewe nuko Bitcoin ari amafaranga uba ufite kuri internet gusa, ugize ibyago ibisambo byo kuri internet hackers bikakwinirira bikakwiba waba ubuze byose kandi ibi biraba kenshi. Ikindi kirenzeho nuko bamwe batajya bizera neza ko koko bitcoin hatazwi nyirayo, ahubwo bamwe bagashimangira ko ari igihugu runaka kigamije gutwara abantu ubutunzi mu gihe runaka bazabishakira kuko ubu uwo wakwiba bitcoin wese ntaho yajya kurega

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles