Intambara y’amagambo hagati y’ubushinwa na Tayiwani iragana he?

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, avuga ko guverinoma ye itazunamishwa n’igitutu cy’u Bushinwa kandi ko izakomeza gukaza ubwirinzi bw’iki kirwa mu rwego rwo kurinda imibereho ya demokarasi yacyo.

Ibi Perezida Tsai yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, asezeranyije kongera guhuza iki kirwa n’u Bushinwa mu mahoro.

Iki kirwa cya Taiwan u Bushinwa buvuga ko ari intara yabwo, muri iyi minsi gikomeje kwibasirwa n’igitutu cya gisirikare na politiki by’ubutegetsi bwa Beijing.

Ibi bigaragazwa n’indege z’intambara z’u Bushinwa zikomeje kuvogera ikirere cya Taiwan, aho mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi kwa cumi indege 149 zinjiye mu kirere cy’iki kirwa bigatuma Taiwan na yo ihagurutsa indege zayo z’indwanyi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umunsi Mukuru w’igihugu cya Taiwan mu murwa mukuru, Taipei rwagati, Perezida Tsai yavuze ko yizeye ko amakimbirane azagabanuka mu bice bya Taiwan.

Yavuze ko guverinoma ye itazakora “ihubutse”, ariko ati “ntihakagombye kubaho rwose kwibeshya ko abaturage ba Taiwan bazunamishwa n’igitutu”.

Yakomeje avuga ko Taiwan “izakomeza gushimangira umutekano w’igihugu cyacu kandi igaragaze ko twiyemeje kwirwanaho kugira ngo hatagira umuntu ushobora guhatira Taiwan kunyura mu nzira u Bushinwa bwaduteganyirije.”

[kwamamaza]

Taiwan yigeze kumenyekana na none nka Repubulika y’u Bushinwa (ROC), ni ikirwa kiyobowe muri demokarasi kiri ku birometero 161 uvuye ku nkombe z’u Bushinwa.

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*