Jean Paul Nkurunziza yakuwe ku mirimo yo kuvugira Rayon Sports

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio Flash, Perezida mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uwahoze ari umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza, atakiri muri izo nshingano yari amazemo umwaka urenga.

Ubwo hatorwaga komite nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate, bahise bashyiraho umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports FC, ari we Nkurunziza Jean Paul wahise ahabwa amasezerano y’imyaka itanu nk’uko amakuru FunClub ifite, abivuga.

Biciye mu kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko uwari umuvugizi w’iyi kipe atakiri we ugomba kuvugira ikipe.
Ati “Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe, urwego rw’umuvugizi rwari rusanzweho ntirukiriho.”

Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu J. Fidèle ninawe uzajya uyivugira.

Ubundi amategeko y’imiryango, avuga ko Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports ari we muvugizi w’uyu muryango, ariko ashobora guha uburenganzira umukozi runaka ufite amasezerano y’akazi mu kipe, akaba ari nayo mpamvu Jean Paul Nkurunziza yahawe amasezerano na komite nyobozi icyuye igihe.

Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko kuba ikipe yaratangiye imyitozo, ari ikintu cyo kwishimira ndetse asaba abakunzi b’iyi kipe bose ko bakwiye kuza bagafatanya kubaka ikipe yabo kugira ngo yongere ihatanire ibikombe nk’uko byahoze.

SKOL, iherutse guha Rayon Sports FC amafaranga angana na miliyoni 26 zo kubafasha gutangira umwiherero wo gutegura umwaka w’imikino 2020-2021.

[kwamamaza]

KANDA HANO HASA UBURURU UREBE VIDEO

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*