Jose Chameleone yatunguranye aha murumuna we impano y’imodoka ihenze cyane, Abantu bifata ku munwa.

Umuhanzi w’icyamamare muri Africa ukomoka muri Uganda Jose Chameleone, yatunguye murumuna we bikomeye maze amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser (V8). Iyi modoka iri mu ibara ry’umweru, yayihaye murumuna we Douglas Mayanja wamenyekanye cyane nka “Weasel” (Wizzo Manizo) nawe akaba asanzwe ari icyamamare mu muziki.

Akimara kuyihabwa Weasel yahise ajya kumbuga nkoranyambaga ze maze ashimira mukuru we byimazeyo, ku bw’umutima mwiza akunda kumwereka umunsi kuwundi. Ku mbuga nkoranyambaga za Weasel yagize ati: “twese turamutse tubashije guha abandi ku migisha Imana yatugeneye, isi yaba nziza muburyo butangaje. Wakoze mukuru wange ku kunsangiza ku mugisha wahawe n’Imana. Guhera ubu ngiye kujya nitwa WeaselV8” ubu nibwo butumwa yahise ashyira kumbuga nkoranyambaga ze maze abantu baratangara bikomeye.

Iyi modoka ya V8 twakwibutsa ko yari ikiri nshya ndetse Chameleone nawe akaba yarayihawemo impano, n’umuherwekazi wo muri sudani y’epfo witwa Achai Wiir, nyuma yaho chameleone amuhimbiye indirimbo akayikunda bikomeye. Nubwo rero ari imodoka nziza ndetse yari yarahawe nk’impano ntibyabujije chameleone kuyiha murumuna we nk’impano nawe.

Muminsi ishize kandi chameleone aherutse kwakira impano y’indi modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa “Range Rover Autobiography” iyi modoka nshya kandi ihenze bikomeye yayihawe na murumuna wa perezida Museveni, abantu baratangara cyane.

Umuryango wa ba chameleone barakundana cyane, kuko uyu Weasel nawe, mu mwaka wa 2017 yatunguye murumuna we “Pallaso” ku isabukuru y’amavuko maze icyo nawe amuha imodoka nziza cyane yo mu bwoko bwa “Mercedes Benz”.

Sibi gusa kandi kuko umunsi ku munsi aba bagabo baba Mayanja nkuko izina ry’umuryango ribita babana neza cyane kurusha uko buri wese yabitekereza, kuko nubwo bose ari ibyamamare, ariko ntanumwe wibagirwa undi.

[kwamamaza]

Ese wowe haruwo wemera muri aba?

VIDEO WAREBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*