spot_img

KENYA: Hamaze gutorwa imirambo y’abantu 21 baguye mu masengesho yo kwiyiriza.

- Advertisement -

Police ya Kenya ivuga ko bamaze gutahura imirambo y’abantu 21 hafi y’umujyi wa Malindi uherereye ku Nyanja y’abahindi, ibi bijyanye n’amaperereza ari gukorwa ku muvugabutumwa bivugwa ko yategetse abayoboke kwiyiriza (kwiyicisha inzara) kugeza bapfuye.

Muriyo mirambo imaze kuboneka harimo niy’abana ndetse police ikavuga ko ikomeje guhiga n’abandi. aba bavumbuwe mu ishyamba rya Shakahola akaba ari naho abayoboke 15 b’itorero Good News International Church basanzwe bakiri bazima maze bakahakurwa mu cyumweru gishize. Uyu muvugabutumwa Paul Mckenzie Nthenge kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akaba ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

- Advertisement -

Uyu muvugabutumwa bangiye kurekurwa ku ngwate, we avuga ko nta cyaha yishinja ndetse ko iryo torero bamwegekaho yarifunze muri 2019. Kuri we ngo yabwiye abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo babashe kubona Yesu. Hagati aho amakuru avuga ko ubu hagiye gufatwa ibizami bya DNA kugira ngo harebwe niba koko aba barishwe no kwiyicisha inzara cyangwa niba harikindi bazize.

Uyu muvugabutumwa ngo hari ahantu hatatu yahaye amazina arimo Bethlehem, Yudeya na Nazareth aha ngo niho yabanzaga kubatiriza abayoboke be, maze akabategeka kwiyicisha inzara kugera bapfuye. Igihugu cya Kenya cyemera amadini menshi, ibyo byanatumye haduka amadini anyuranye, aho usanga hari nakora amateraniro umuntu yavuga ko atanyuze mu mucyo ndetse atagendera ku mategeko.

- Advertisement -

Wowe ujya wiyiriza kugira ngo usenge?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles