Koreya ya ruguru ivuga ko igiye gukora ibindi bisasu byinshi cyane bya kirimbuzi.

Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru bwana Kim Jong Un, yeruye avuga ko umwanzi mukuru w’igihugu cye ari leta zunze ubumwe za Amerika. Yakomeje yemeza kandi ko atizeye neza ko Amerika izigera ihindura politiki yayo kuri Koreya ya ruguru hatitawe ku bazayiyobora bose.

Ubwo yagezaga ijambo mu nama nkuru y’ishyaka rye ari naryo riyoboye igihugu, Kim Jong Un yijeje abaturage b’igihugu cye ko bagiye kongera umubare w’ibisasu kirimbuzi ndetse bakazamura ubushobozi bw’igisirikare cyabo. Uyu kandi yemeje ko imishinga yo gukora ubwato bw’intwaro z’ubumara yarangiye hasigaye kubishyira mu bikorwa.

Aya magambo agiye ahagaragara mu gihe perezida uherutse gutorwa wa America ariwe Joe Biden, yitegura kurahirira inshingano nshya yatorewe kuwa 20 Mutarama 2021. Gusa abahanga mubya politiki bemeza ko amagambo ya Kim ari nko gutera ubwoba leta nshya ya Amerika.

Kim Jong Un asanzwe ari inshuti na perezida wa America ucyuye igihe Donald Trump, gusa ibiganiro batangiye bigamije guhagarika umugambi wa Korea wo gukora ibirwanisho by’ubumara ntacyo wagezeho, nubwo Trump ntako atagize. Icyakora Kim Jong Un yamaze abantu impungenge avuga ko igihugu cye kidateze gukoresha intwaro za kirimbuzi, ngo kereka nihagira igihugu kizibeshya nacyo kikazikoresha kuri Koreya ya ruguru.

[kwamamaza]

Kim yagize ati: “intambamyi nyamukuru ku iterambere ry’igihugu ni America, ndetse ikongera ikaba umwanzi nyamukuru, niyo mpamvu umuyobozi wese uzajyaho muri America ntacyo azahindura ku rwango America ifitiye Koreya ya ruguru”. Kurutonde rw’intwaro kirimbuzi Kim ashaka gukora nshyashya harimo izigera kure mu gihe gito kandi zikaba zatererwa ku butaka cyangwa se mumazi.

VIDEO WAREBA