Uyu mukecuru w’imyaka 117 bivugwa ko ariwe muntu ukuze kurusha abandi ku isi, uyu aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko ari kumwe na murumuna we ukuze cyane nawe kuko afite imyaka 107, bakaba baherereye mu gihugu cya Brazil.
Uyu mukecuru witwa Cicera Maria dos Santos bivugwa ko yavutse mu 1906, bibaye ari impamo bivuze ko ubu yaba yujuje imyaka 117. Ubushakashatsi buri gukorwa niburamuka bwemejwe bikaza kugaragara ko koko yavutse mu 1906 azaba aciyeho agahigo k’umuntu ukuze ku isi kurusha abandi ndetse azaba arengejeho umwaka umwe kuwari usanganywe ako gahigo wo muri Espanye ubu ufite imyaka 116.
Uyu Cicera kandi ubwo yizihizaga iyi sabukuru yari ari kumwe na murumuna we Josefa Maria de conceicao w’imyaka 107 ndetse n’abagize umuryango we munini cyane bakaba bari bahari kuwa 23 Nzeri 2023.
Aba babajijwe ibanga bakoresheje ngo babashe kuramba bigeze aha, basubije ko ari ubuntu bw’Imana kandi bagiye bakunda kwiragiza Imana cyane, ndetse ariko bakabivanga no kurya indyo ikomeza umubiri. Cicero ati: “amahoro y’Imana yagiye abana nawe iminsi yose, harundi muntu urusha Imana imbaraga se, burikimwe cyose burya ni Imana” murumuna we nawe yahise yungamo ati: “ugomba kwita ku mirire, kurya ibishyimbo, ibigori, imyumbati ndetse n’ibijumba”
Wowe umuntu uzi ukuze kurusha abandi afite imyaka ingahe?